RFL
Kigali

Kagere Meddie yasinyiye ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/08/2022 20:14
0


Nyuma yo gutandukana na Simba SC Rutahizamu w'Amavubi yasinyiye ikipe ya Singida Big Stars izamutse mu cyiciro cya mbere muri Tanzania.



Hari hashize icyumweru Kagere Meddie atandukanye na Simba SC yari amazemo imyaka 4 ndetse byatumye ava mu mwiherero Simba yarimo mu gihugu cya Misiri, agaruka muri Tanzania kuvugana na Singida Big Stars.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Simba yashimiye Kagere Meddie mu gihe bamaranye, ubwo ni na ko na we yarimo yitegura ibyishimo by'ikipe nshya.

Umunsi witiriwe Singida Day ni bwo iyi kipe yerekanye abakinnyi bashya bayo barimo na Kagere Meddie ugiye gukina umwaka wa 5 muri Tanzania.

Meddie Kagere akaba atagiye wenyine kuko yajyanye na myugariro Pascal Wawa bakinanaga muri Simba SC, hariyo kandi na Ndemla na we bakinanye muri Simba SC. Muri uyu munsi witiriwe Singida Day yaje gutsinda Zanaco igitego 1-0.

Kagere Meddie yapfukamye ashima Imana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND