RFL
Kigali

Nyagatare: Habonetse umurambo w'umusore wakoraga mu kubaka umuhanda bikekwa ko yishwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/08/2022 17:06
1


Umurambo w'umusore witwa Munyenkusi wakoraga mu bikorwa byo kubaka umuhanda uva Ryabega ujya mu mujyi wa Nyagatare wabonetse mu mudugudu wa Kibirizi mu kagari ka Mbare barakeka yishwe mu ijoro kuwa Mbere tariki ya 1 Kanama 2022.



Umuturage bakoranaga mu bikorwa byo gukora umuhanda wa Ryabega ujya mu mujyi wa Nyagatare utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye inyaRwanda.com ko umurambo wa mugenzi wabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ndetse umurambo wagaragayeho ibikomere bagakeka  ko yishwe atewe icyuma.

Yagize ati: "Umurambo wabonetse mu gitondo,abamwishe bishoboka ko bamuteye icyuma,birashoboka ko bamwishe mu joro kuko umurambo umuvu w'imvura yaraye iguye wamutembanye ,hari abafashwe bakeka aribo bamwishe."

Mutesi Hope Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi, aganira na inyaRwanda.com yavuze ko hataramenyekana abishe uyu musore ariko urwego rw'ubugenzacyaha rukaba rwafashe abakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

Ati: "Ntabwo icyo yazize kiramenyekana kuko umurambo bawujyanye kuwukorera isuzuma. Nyuma yo kuwusuzuma ni bwo bazamenyekana icyamwishe."

Uyu muyobozi yungamo ati: "Hari abakekwa bafashwe, RIB irimo kubakoraho iperereza. Ubusanzwe mu Murenge wa Karangazi dukangurira abarurage kugira Umudugudu utarangwamo icyaha, umwaka ushize twagize umudugudu mu murenge wacu wabaye intangarugero mu ntara kandi ubukangurambaga bwo gukangurira abarurage gukumira ibyaha buhoraho tunabashishikariza gukora ibikorwa by'iterambere bituma batishora mu gukora ibyaha."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turatsinze Hassan 1 year ago
    Nibaramuka bahamwe nicyaha bahanwe byintanga rugero imbere yabaturage ubwo nubugome bukabije





Inyarwanda BACKGROUND