RFL
Kigali

Nana wo muri City Maid yambitswe impeta hahishurwa igihe ubukwe bwe na Damas buzabera-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/08/2022 10:52
2


Uwamwezi Nadège wamamaye nka Nana muri Cinema nyarwanda byumwihariko iyitwa "City Maid" ugiye kumara umwaka mu gihugu cy’ububiligi, aho byavugwaga ko yagiye mu mushinga wo gutegura ubukwe ubu imyiteguro yabwo igeze kure.



Mu rugendo yagize ibanga mu mezi arenga umunani ashize rukaza kumenyekana ari uko Nana agezeyo, yanakomeje guhisha iby’urukundo rwe kugeza ubwo amarangamutima akomeje kugenda amutamaza akagenda yerekana umusore yihebeye.

Nyuma yo kugirwa ibanga ku rugendo rwe ubu inyaRwanda yaje gutahura amakuru y’uko uyu mukobwa yamaze kwambikwa impeta, ndetse kugeza ubu ubukwe bukaba bwegereje nk’uko inshuti za hafi z’uyu mukobwa zibihamya.

Mu mafoto n’amashusho Nana ari kunyuza kuri konti ye ya instagram uko bwije n’uko bukeye, ari kwerekana urwo yihebeye umusore bivugwa ko yitwa Damas bari kumwe n’ubundi mu gihugu cy’ububiligi, ndetse ayo mafoto yose akaba agaragara yambaye impeta.

Uhereye ku ifoto uyu mukobwa yasangije abamukurikira mu masaha icumi ashize ugaherukira ku mafoto y’isabukuru ndetse n’ibindi bihe byiza bari kugirana umunsi ku munsi, Nana yerekanye ko Damas ari uwe ibihe byose ndetse ko yishimiye kwambara impeta ye.

Amakuru inyaRwanda.com yakuye mu nshuti za hafi za Nana, zahamije ko ubu ikigezweho ari imyiteguro y’ubukwe ndetse ko igeze kure. Umwe yagize ati: ’’Ni byo ubukwe buri vuba usibye ko ntagutangariza amatariki, kuko bigenwa naba nyirubwite”. Abajijwe ku bijyanye n’impeta, yahamije ko byarangiye".

Mu gushaka kumenya icyo Nana abivugaho twagerageje kumushaka ntitwabasha kumubona, gusa ubwo aherutse mu kiganiro cyaberaga kuri instagram ya Niyonkuru Eric yahamije iby’ubukwe bwe ndetse bigera n’ubwo Niyonkuru ku magambo yaherekeresheje iki kiganiro yanditse avuga ko ‘’Nana yatangaje igihe ubukwe buzabera’’.

“Uwanjye”

Nadege Uwamwezi ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri filimi zo kuri televiziyo mu Rwanda. Azwi cyane ku izina 'Nana' mu biganiro bya Televiziyo, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare na filime y'uruhererekane yitwa City Maid akinamo yitwa Nana.

Usibye gukina filime, ni n'umuririmbyi akaba n'umunyamideri. Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa 'Nana Fashion Shop' yitiriye izina rye muri cinema.

Nana na Damas mu buryohe bw'urukundo nana yerekana ko yamaze gutwarwa, yambaye impeta ku kuboko

Nana yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo, ariko nyuma yaje kubihakana, avuga ko bari inshuti gusa.

Urukundo rwa Nana n'umukunzi we ntibakiruhisha


Nana ahantu hose ari aba afite ibinezaneza

Nana na Damas mu bihe byiza

Ni gake uzabona Nana yashyize ibijyanye n'urukundo rwe hanze

Nana amaze igihe yambitswe impeta








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntakirutimana donacie1 year ago
    Mwiriwe neza ndabona mumeze neza cyane imana izabahe kubana peace nibyishimo!
  • Bayishime Emelienne1 year ago
    Imana iyo ugusize irakunoza cyane ukaba wera dee





Inyarwanda BACKGROUND