Miss Teta Sandra wamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo, hashize icyumweru akubiswe agirwa intere. Ubu ari koroherwa nk'uko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ni bwo hatangiye gucicikana amafoto ya Sandra Teta yakubiswe ubona ko isura bayihindanyije cyane.
Amakuru ava muri Uganda avuga ko uyu mugore yakubiswe na Weasel babyaranye, nyuma y’uko amusanze ari kumuca inyuma.
Amafoto n’amashusho yagiye hanze, agaragaza Sandra Teta yakubiswe ingumi nyinshi isura yabyimbye, mu gihe abana babo babyaranye bo bari bari aho mu isoko. Amakuru avuga ko aho yakubitiwe hari abantu benshi bari bamushungereye.
Miss Sandra Teta yarakubiswe cyane
N'ubwo amakuru yasakaye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugore yakubiswe na Weasel, Sandra Teta yanyomoje aya makuru mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w'uyu wa Kane.
Yanditse ko yakubiswe n'abandi kuwa Gatanu w'icyumweru cyashize ubwo yari yakoze ijoro. Avuga ko bamwatse telefone yari afite, isakoshi ye ndetse na Miliyoni 1.3 (ashobora kuba ari amashiringi ya Uganda).
Yakomeje avuga ko amaze icyumweru yivuza, ubu akaba ari koroherwa. Yasabye abantu kudaha agaciro ibiri kumuvugwaho bindi mu binyamakuru.
Muri Gicurasi 2020, ni bwo Sandra Teta na Weasel bibarutse umwana w’umukobwa bise Ria Mayanja. Nyuma humvikanye ibihuha bivuga ko batandukanye, ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram ye.
Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, muri Gicurasi 2018 ni bwo yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari twaho dukomeye.
Ageze muri Uganda ntiyigeze ahagarika ibikorwa by'imyidagaduro kuko yinjiye mu gutegura ibitaramo mu kabari kitwa Hideout kanyweramo abanyarwanda benshi, ndetse n’abavandimwe ba Weasel ni ko bari basigaye banyweramo.
Bivugwa ko Sandra Teta yakubitiwe mu maso y'abana be
Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda, ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active. Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid baza gutandukana.
Ubwo Miss Sandra Teta yiteguraga kwibaruka umwana we na Weasel
Weseal na Miss Sandra ubwo bibarukaga
Weseal na Teta mu bihe bya mbere
Ubutumwa bwa Sandra Teta ku ikubitwa rye
TANGA IGITECYEREZO