Umuhanzi Mutagoma Bosco Magnifique ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yegukanye irushanwa ‘Show me your talent’ ryabaga ku nshuro ya gatatu.
Uyu musore w’i Rubavu asanzwe afite
indirimbo imwe yise ‘Mpaka’ imaze amezi icyenda isohotse.
Ku wa 8 Nyakanga 2022, ni bwo binyuze
mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo Rwanda, byatangajwe ko Ramba ari we
wegukanye iri rushanwa ahembwa ibihumbi 200 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo
bw’amashusho n’amajwi.
Ni mu gihe Germain Dufitumukiza
yegukanye umwanya wa kabiri ahembwa ibihumbi 100 Frw.
Ramba yabwiye INYARWANDA ko ari
byishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana iri rushanwa yari ahatanyemo
n’abandi banyempano.
Ati “Ubu ngubu niyumva neza kurusha
mbere. Byampaye icyizere kuko mbere yo gutwara iri rushanwa nari mfite gahunda
nyinshi zo kuba nakora umuziki, kuko na mbere yaho nari mfite indirimbo ariko
gahunda nari mfite zo kuba nakora indi ndirimbo ziri kure cyane.”
Akomeza ati “Ariko iri rushanwa niryo
ryatumye imishinga yanjye yose yigira hafi. Bituma n’abantu bumvaga y’uko
ntakora umuziki barabyumvise.”
Uyu musore uvuka mu muryango w’abana
batanu, avuga ko yakuranye urukundo rw’umuziki muri we, kandi yumvaga igihe
kizagera akawukora.
Yivuga nk’umuntu ukunda gusabana
n’abandi. Avuga ko kwitabira Show me your Talent yabibonye binyuze ku mbuga
nkoranyambaga, ariko ntibwari ubwa mbere.
Ramba yavuze ko ubwo iri rushanwa
ryabaga ku nshuro ya kabiri yarihatanyemo, ariko agarukira muri kimwe cya
kabiri cy’irushanwa (Semi-Final).
Yavuze ko ubwo batangazaga 10 ba
mbere atabimenye, kuko ubwo yari muri karitsiye atashye iwabo yahuje n’abagizi
ba nabi bamukubita ikintu mu mutwe ata ubwenge yikubita hasi, batwara buri
kimwe yari afite birimo na telefoni.
Ati “Nari mu nzira ndi gutaha mpura
n’abagizi ba nabi ndi kuri telefoni bankubita ikintu mu mutwe mpita nsinzira,
bantwara buri kimwe nari mfite mu mufuko bansiga aho. Icyo gihe haburaga iminsi
micye ngo batangaze abakomeje muri ‘semi-Final’.”
Ramba avuga ko atibuka igihe yamaze
aho, ariko aho yakangukiye yabashije kwiyobora agera mu rugo.
Akomeza avuga ko kongera kugaruka
muri iri rushanwa byaturutse ku kwiyumvamo icyizere no kuba yarabuze amahirwe
bitewe n’abamusagariye.
Ati “Numvaga icyizere mfite n’inyota
yo kuba naritwara [Irushanwa], kuko nyimara kubona ko nahombye ariya mahirwe
ntabwo nacitse intege naravuze nti icyabiteye ubwo n’irya mpanuka nakoze. Ariko
irushanwa rya gatatu ngomba kurijyamo kandi mfite icyizere.”
Uyu musore yavuze ko abaganga
bamwitayeho, ubu nta kibazo afite ku mutwe. Avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu,
ashaka ko umuziki we uzaba uzwi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
Ibyishimo ni byose kuri Ramba [Uri iburyo] wegukanye irushanwa ‘Show me your talent’ ryabaga ku nshuro ya gatatu
Mani Martin ari mu Kanama Nkemurampaka kifashishwa mu kwemeza uwegukana iri rushanwa
Ramba yavuze ko yabuze amahirwe muri ‘Show me your talent Season 2’ kubera ko yatewe n’abagizi ba nabi bakamukoretsa ku mutwe
Ramba yavuze ko yagarutse muri iri
rushanwa kubera ko yari yifitiye icyizere muri iri rushanwa
Uhereye ibumoso: Germain Dufitumukiza wegukanye umwanya wa kabiri, Mani Martin, Luckman Nzeyimana na Ramba wegukanye 'Show me your talent Season 3'
TANGA IGITECYEREZO