RFL
Kigali

Knowless yatangaje ko abahanzi nyarwanda bashyigikiwe bagera ku rwego nk’urw’abaririmbye muri Afro Nation yitabiriye Portugal

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2022 9:25
0


Umuhanzikazi Butera Knowless witegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Tobora’, yatangaje ko abahanzi Nyarwanda bashyigikiwe bagera kandi bakarenga ku rwego nk’urw’abahanzi baririmbye mu iserukiramuco ry’umuziki rizwi nka Afro Nation ryabereye muri Portugal.



Iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy’iminsi itatu, rihuriza hamwe ibihumbi by’abantu baturutse imihanda yose batahana ibyishimo binyuze mu ndirimbo zacuranzwe zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Hip Hop, RnB, Dancehall, Amapiano, Afro House n’izindi.

Ryaririmbyemo kandi ricurangamo abahanzi bakomeye n'aba Dj kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 3 Nyakanga 2022 barimo Burna Boy, Chris Brown, Wizkid, Megan Thee Stallion, Beenie Mana, C4 Pedro, Ckay, Dadju, Diamond Platnumz, Innoss'B, Kizz Daniel, Koffee, Maitre Gims, Midas The Jagaban na Naira Marley.

Hari kandi Nelson Freitas, Neru Americano, Niniola, Pa Salieu, Patoranking, R2Bees, Reekado Banks, Rema, Ruger, Shasimone, Small Doctor, Tekno, Tems, Wande Coal, Focalistic, Kabza de Small, Major League Djz, Dj Maphorisa, DBN Gogo, De Mthuda, Juls, Kamo Mphela, Mr Jazziq, Uncle Waffles, Vigro Deep na Young Stunna.

Ryabereye ku mucanga Praia da Rocha beach muri Portimão no mu bindi bice. Ryitabiriwemo n’abarimo umuhanzikazi Butera Knowles sari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement.

Knowless yabwiye INYARWANDA ko hari byinshi yungukiye muri iri serukiramuco risanzwe rihuriza hamwe abantu bafite imico itandukanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, atari abahanzi gusa ahubwo n’abaryitabira.

Avuga ko akurikije urwego iri serukiramuco rigezeho hakozwe ibishoboka rikajya rigera no mu Rwanda, byasiga inyungu mu myidagaduro, mu bushabitsi no mu zindi nguni z’ubuzima. Aragira ati:

Baba baturutse mu bihugu byinshi cyane bitandukanye ari benshi cyane ku buryo nibaza y’uko ikintu nka kiriya kibaye mu Rwanda, turamutse tubonye uburyo bitegurwa cyangwa se wenda nk’uko bigenda bibera ahantu hatandukanye bikaba byabera mu Rwanda twahungikira ibintu byinshi cyane mu buryo bw’imyidagaduro no business muri rusange, byaba ahantu henshi mu nzego zitandukanye.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Komeza’, avuga ko iri serukiramuco ryamusigiye ishusho y’uko abahanzi bari ku rwego rwiza bafite impano zikomeye, ariko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo nabo babe baririmba mu iserukiramuco nk’iri.

Ati “Bafite impano zikomeye ku buryo ntekereza y’uko bashyigikiwe cyangwa se uburyo abahanzi b’abanyarwanda bashyigikirwa, kuko abantu bose baba bari hariye baba bashyigikiwe n’abantu b’iwabo barabateje imbere kugira ngo bajye kugera kuri iriya ntera nibaza y’uko nkukirikije uko nzi impano z’abanyarwanda b’abaririmbyi bari ku rwego rushimishije ikibura ni aho kumera kugira ngo bagere ku rubyiniro nka ruriya.”

Knowless yavuze ko yishimiye kwitabira iri serukiramuco n’ubwo risaba kuba umuntu yahagaragara mu gihe cy’amasaha arenga 10, ariko bitewe n’umuziki ‘ntabwo uba wananiwe’. Ati “Byari byiza, yari ‘experience’ nziza. Byari birikwiye ko unmuntu ajyayo, twaranezerewe.”

Uyu muhanzikazi ari kwitegura gusohora indirimbo yise ‘Tobora’. Avuga ko ashobora kuyishyira hanze mu mpera z’iki cyumweru cyangwa se mu ntangiriro z’iki cyumweru kiri imbere. Ni indirimbo avuga ko yihariye bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo.

Umunyamuziki Burna Boy yashimishije abitabiriye iri serukiramuco

Diamond waserukiye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba yagaragaje ko ari umuhanzi wihagazeho


Knowless yavuze ko we n’umugabo we bishimiye kwitabira iserukiramuco Afro Nation 2022 ryaberaga mu gihugu cya Portugal


Iri serukiramuco Knowless yitabiriye ryaririmbyemo Burna Boy, umuraperikazi Megan The Stallion n’abandi bakomeye


Knowless avuga ko abahanzi nyarwanda bashyigikiwe bagera ku rwego rwiza rwiza nk’urw’abaririmbye muri Portugal


Wizkid muri Afro Nation yabereye muri Portugal








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND