Biravugwa ko ikipe ya APR FC yamaze kongerera amasezerano umunya-Maroc, Adil Mohammed Erradi usanzwe ari umutoza mukuru, nyuma yo kwitwara neza akanubakira ibigwi bishya iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye
amakuru yemeza ko umutoza Adil yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR
FC.
Amakuru
INYARWANDA yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe yemeje ko Adil Mohammed
azakomeza gutoza APR FC indi myaka ibiri iri imbere ndetse ko ikipe
izagaragaramo impinduka mu mwaka utaha w’imikino.
Uyu
mutoza wari usoje amasezerano y’imyaka 3 muri APR FC, yavugwaga mu makipe
atandukanye yo hanze y’u Rwanda yiganjemo ayo mu Barabu no muri Aziya.
Adil
Mohammed yageze muri APR FC mu 2019, mu myaka itatu amaze ayitoza yayifashije
kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona gusa atakaza igikombe cy’Amahoro.
Adil Kandi yafashije APR FC kwandika amateka yo kumara imikino 50 idatsinzwe muri shampiyona y'u Rwanda no kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe, aka kakaba ari agahigo yihariye.
Uyu
mutoza wamaze igihe kirekire adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino
nyafurika, yatangaje ko yamaze kubibona ndetse kuri ubu nta kibazo afite.
APR
FC iritegura umwaka utaha w’imikino wa 2022-23 ndetse ikazahagararira u Rwanda
mu mikino ya CAF Champions League yifuza gukora ibitandukanye n’imyaka
itambutse ikagera kure.
TANGA IGITECYEREZO