RFL
Kigali

Mbura amahoro iyo ntari gukorera Imana: Gloire Nkundayesu yasohoye indirimbo "Data Arakora" ateguza izindi 6 ahishiye abakunzi be mu 2022-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2022 15:09
0


Umuhahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gloire Nkundayesu, utuye mu gihugu cya Canada akaba azwi mu ndirimbo "Icyubahiro" yakoze agituye mu Rwanda, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Data Arakora" yahawe ubwo yari mu bihe byo gusenga.



Umuramyi Gloire Nkundayesu amaze igihe kitari gito atuye muri Canada hamwe n'umuryango we. Akiri mu Rwanda, yasengeraga i Musanze kuri ADEPR Muhoza mbere y'uko ajya kwiga mu gihugu cy'u Bushinnwa aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) mu bijyanye n'amashanyarazi (Electrical Engineering) ari na byo akora na n'ubu.

Mu Bushinnwa yakoreraga umurimo w'Imana muri Beijing International Christian Fellowship (BICF). Nyuma yo kurangiza amasomo yagarutse mu Rwanda ahakorera indirimbo yise "Icyubahiro" iri mu njyana ya Rock. Ni indirimbo yakunzwe cyane bitewe n'umudiho n'amagambo agera ku ndiba y'umutima, ikaba ishishikariza abantu guhimbaza Imana bayiha icyubahiro n'ikuzo ryayo.

Yatangiye kuririmba akiri muto mu kizwi nka Ecole de Dimanche [Ishuri ryo ku Cyumweru]. Kuri ADEPR Muhoza, yaririmbaga muri Korali Intumwa akabifatanya no gukora umuziki ku giti cye. Amaze gukora indirimbo ze bwite zigera kuri 16 z'amajwi n'izindi ebyiri zifite amashusho ari zo: "Icyubahiro" na "Data Arakora". Izindi ndirimbo ze zakunzwe kabone n'ubwo atarazikorera amashusho twavugamo; Inshuti y’Imana, Umusaraba, Tubyinire Imana, Kubaho ni Kristo n’izindi.

Tariki 30 Ukuboza 2016 ni bwo uyu muhanzi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Musanze aho yari kumwe n'abahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi. Muri iki gitaramo yakoze agashya ko gutanga CD z'indirimbo ze ku buntu mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gloire Nkundayesu umaze igihe atumvikana mu muziki, yavuze ko yabanje kugorwa no kubona aho asengera ubwo yari ageze muri Canada. Ati "Ngeze inaha muri Canada byabanje kungora kubona aho nsengera, nagiye mu nsengero zinyuranye nshaka aho Umwuka anyemerera kuhakorera umurimo. Ubu nsengera muri Eglise Evangelique".

Avuga ko abura amahoro muri we igihe cyose atarimo gukorera Imana. Aragira ati: "Gukorera Imana rero ni umukoro (Devoir), ni inshingano kuri njyewe. Igihe cyose ntari kubikora mbura amahoro muri njyewe. Inaha byabanje kungora kuhamenyera no gutuza ku buryo nabasha kwandika indirimbo".

"Ariko ishyaka ry'umurimo ryakomeje kundya munda. Ariko muri uyu mwaka Imana yaciye imigozi mu mubiri no mu bugingo kugira ngo mbone uko nyikorera. Ni na bwo nabashije kujya muri studio gufata amajwi y'iyi ndirimbo".


Afite izindi ndirimbo 6 yiteguye gushyira hanze muri uyu mwaka

Gloire yavuze aho yakomeye inganzo y'iyi ndirimbo ye "Data Arakora", ati "Nayihawe mu bihe byo gusenga nyuma yo kubura umubyewi ubyara Madamu wanjye. Mu bihe byo gusenga twagize nyuma yaho nahawe iyi 'message' ivuga ngo 'Data arakora', hari ibyo yagiye adukorera".

"Bityo ntitugacibwe intege n'ibyago biri mu nzira turimo tugana i Siyoni. Itanga ubuzima, ni nayo yabwisubiza. Ariko ku bakiriho tugihumeka, iracyakora, irashobora gusubiza ibyifuzo byacu, kuko yagiye ikora byinshi byahise, n'ibindi izabikora tubizane imbere yayo n'umutima wizeye kandi ukiranutse".

Iyi ndirimbo nshya ya Gloire yakorewe muri River Studio (Producer Sam) mu buryo bw'amajwi, naho amashusho yayo Video yakozwe na Eliel Filmz. Uyu muramyi avuga ko "Uzayumva wese nifuza ko icya mbere ajya mu mwuka wo kuzana ibibazo bye imbere y'Imana, yamara kubihageza akizera ko binasubijwe, hanyuma akirekura akayibyinira, akayitambira, akayibyinira nka kwa kundi Dawidi yabigenje isanduku y'Imana igarutse, agatamba umwitero ukagwa".

Yagize icyo asaba buri umwe wese uzashimishwa n'iyi ndirimbo ye nshya, ati "Ikindi ufashijwe nayo wese akadutera inkunga ikomeye ari yo kuyisangiza abandi bose nko kuri za WhatsApp, Facebook, Instagram, Tiktok n'ibindi...".

Yunzemo ko ahishiye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana agaseke k'indirimbo esheshatu yiteguye kubagezeho nyuma y'iyi nshya. Aragira ati: "Nyuma y'iyi ndirimbo, mfite 'projet' y'izindi 6 zose ngomba gukora muri uyu mwaka wa 2022 nkaziha abanyarwanda zikabafasha kwegera Imana ku bayimenye zikanafasha abatayizi kuyimenya".

Gloire avuga ko icyo arangamiye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza igihe cyose azaba akiri ku Isi. Ati: "Intego yanjye ni ukuvuga ubutumwa igihe cyose nzaba ngihumeka, niyo mpamvu nsenga buri munsi ngo Imana inyagurire imbago kandi na buri wese uzasoma iyi nkuru musabye inkunga y'amasengesho hamwe no gusangiza abantu iyi ndirimbo kugira umurimo Imana yadukoresheje uzagere ku bo yateguye ko uzageraho namwe mubigizemo uruhare".

Ati: "Kuko burya umugambi w'Imana ntiwabura gusohora, ariko iyo ubigizemo uruhare nawe uba ukoreye umugisha w'Imana bikakubera inyungu mu buryo bunyuranye".

Gloire yashyize hanze indirimbo ya kabiri y'amashusho

Ni umuramyi akaba n'umuhanga mu bijyanye n'amashanyarazi

Gloire yamenyekanye mu ndirimbo 'Icyubahiro' iri mu njyana ya Rock

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "DATA ARAKORA" YA GLOIRE NKUNDAYESU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND