RFL
Kigali

Umunya-Nigeria Singah yemeje gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi 24

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2022 10:16
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu bagezweho, Fabian Okike wamamaye mu muziki nka Singah, yemeje kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Trappish Concert II azahuriramo n’abahanzi Nyarwanda 24.



Ku wa 16 Nyakanga 2022 ni bwo muri Canal Olympia ku i Rebero hazabera igitaramo cyiswe “Trappish Concert II” cyateguwe na Evolve Music Group ndetse na Trapish Music y’umuraperi Ish Kevin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 30,000 Frw muri VVIP. Ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu wishyura 300,000 Frw.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol. Kuri uyu wa Mbere, Singah yasohoye amashusho yemeza ko azataramira i Kigali ku wa 16 Nyakanga 2022.

Abahanzi 24 bo mu Rwanda nibo bazaririmba muri iki gitarao: Ish Kevin, Gabiro Guitar, Okkama, Kenny Sol , Mike Kayihura, Kenny k shot, Ariel Ways, Bwiza, France, Nillan, Soldier the 1st, Ririmba, Bushali, Chris’s Eazy, Afrique, B-Threy, Jowest, Trissy Ninety six, Koladebless, Derek YMG, Slum Drip, Og2Tone, Logan Joe na Kivumbi.

Evolve Music ivuga ko iki gitaramo ‘ari cyo cya mbere kigiye guhuriza hamwe abahanzi benshi nyuma ya Primus Guma Guma Super Stars’. Bavuga ari umwanya w’abahanzi bashya kandi batanga icyizere wo kwigaragariza abakunzi babo.

Singah ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika “P Classic Records” yashinzwe n’umuhanzi Peter Okoye ‘Mr P’. Ni nyuma y’uko atandukanye n’umuvandimwe we Paul Okoye ‘Rudeboy’.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, bivuga ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bucyeye n’uko bwije.

Ni umuhanzi w’imyaka 26 ukora injyana ya Afropop. Yabonye izuba ku wa 20 Nzeri 1995, avukira mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu muryango ukunda umuziki, wamushyigikiye cyane ubwo yatangiraga urugendo rw’umuziki.

Impano ye yigaragaje cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Teyamo’ yatumye Mr P ahita amusinyisha mu inzu ifasha abahanzi yashinze.

Ubu agezweho mu ndirimbo zirimo “Balance It”, “Somebody”, “Mon Amour”, “Touching”, “Attencion” n’izindi. 

Singah yateguje igitaramo gikomeye mu Rwanda 

Singah yamenyekanye binyuze mu ndirimbo ‘Teyamo '

Abahanzi nyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo ni 24. Igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa SKOL

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BALANCE IT’ YA SINGAH

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND