RFL
Kigali

MTN Rwanda yahawe Umuyobozi Mukuru mushya 'CEO', Mitwa Ng'ambi ajyanwa muri Cameroon

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2022 18:31
0


Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022 Ubuyobozi bukuru bwa MTN Group - Sosiyete rurangiranwa muri Afrika mu Itumanaho, bwatangaje Abayobozi bashya bazahagararira iyi sosiyete mu bihugu bitatu birimo n'u Rwanda hanatangazwa umwanya mushya (Post) wongerewe muri MTN Group.



MTN Group yatangaje ko yakoze izi mpinduka mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry’ingamba zayo z'ibyo yiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2025. Iyi Sosiyete yashyizeho Abayobozi Bakuru (CEOs) bashya mu bihugu bitatu ari byo: Cameroon, Rwanda na Uganda.

Mitwa Ng'ambi Kaemba wari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda kuva mu Ukwakira 2019, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Cameroon, Slyvia Mulinge agirwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda naho Mapula Bodibe agirwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda. Iyi Sosiyete yavuze ko abahawe inshingano nshya batangira imirimo yabo tariki 1 Nzeri 2022.

MTN Group iratangaza kandi ko hashyizweho umwanya mushya wa MTN Group ushinzwe ibikorwa bya (Operations) muri Liberiya, Gineya-Conakry, Gineya-Bissau, na Congo-Brazzaville. Barangira akazi kabo guhera ku ya 1 Kanama 2022, bakaba bazajya batanga raporo kuri Visi Perezida Mukuru w'iyi sosiyete, Ebenezer Asante.

Ralph Mupita Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, yavuze ko abayobozi bashya bahawe inshingano basanzwe "bafite amateka akomeye y'ibikorwa n'ibisubizo".

Mitwa Ng'ambi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Cameroon, yasimbuye Stephen Blewett wvuye mu buyobozi bw'iyi sosiyete. Ng'ambi yatangiye kuyobora MTN Rwanda mu Ukwakira 2019 avuye mu Airtel Tigo Ghana nk'Umuyobozi Mukuru, mbere yaho nabwo akaba yari Umuyobozi Mukuru wa Tigo Senegal.

Mapula Bodibe wagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, afite uburambe bw'imyaka 15 muri MTN Group. Mu bihugu yakoreyemo harimo na Uganda igihugu gituranyi cy'u Rwanda. Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, avuye muri Afrika y'Epfo aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe abaguzi.

Mapula afite amateka akomeye mu bikorwa by'ubucuruzi, kwamamaza ibicuruzwa, ingamba z'abakiriya, itumanaho no gucunga ibicuruzwa.


Mapula Bodibe yahawe inshingano zo kuyobora MTN Rwanda


Mapula amaze afite uburambe bw'imyaka 15 muri MTN Group


Mitwa Ng'ambi wayoboraga MTN Rwanda yajyanywe muri Cameroon


MTN Group yashyize abayobozi bashya mu bihugu bitatu; Cameroon, Rwanda na Uganda


Src: MTN Group






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND