Umushabitsi Huddah Monroe, nyiri kompanyi itunganya ibicuruzwa bya ‘make up’ umaze igihe anaca ibintu mu makuru y’urukundo na Jux akomeje gucyocyorana n’icyamamare mu gukora inkuru zicukumbuye, Munyi wibasiye ubucuruzi bwe.
Mu mashusho yashyize hanze mu masaha macye ashize, Munyi yavuze kubyo Huddah yamusubije avuga ko ari umwanda n’abantu babyibushye
bagakwiye kwikunda bagashima uko Imana yifuje ko bamera.
Ati:”Hanze ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru
anyuranye ariko reka mbwire abantu bose babyibushye ko badakwiye guterwa isoni
n’uko bateye, ndifuza ko mumenya ko muri beza kandi muri ab’igikundiro.”
Ibi abivuze nyuma y’ubutumwa bwa Huddah wagize
ati:”Ikikurimo gituma wumva wasebya abandi bateye kimwe nawe, ndagusabye
bihagarike kuko nibibi biteye isoni ntibikwiye mu buzima.”
Huddah kandi yaherukaga kumwita “igikamyo cy’umwanda”, ati:”Uburyo watesheje agaciro ikompanyi yanjye nanjye nzagutesha agaciro, ndagusabye
genda ushake atari uguhangana n’abatandukanye cyeretse niba ucyeneye ubufasha bwo
kukuvuza mu mutwe.”
Yongeraho ati:”Ubucuruzi bwanjye ni nk’umwana
wanjye kubusebya ntabwo nshobora kukorohera, kuko tuzi imvune z’aho twanyuze ngo
tugere aho tugeze ariko wowe uricara iyo ugatangira gushaka kutwangiza? Jya
utekereza kabiri mbere yo kugira icyo uvuga cyangwa ukora.”
Gucyocyorana kwa Huddah Monroe kwatangiye nyuma
y’uko Munyi avuze ku bicuruzwa bya Huddah avuga ko bitujuje ubuziranenge, aho ngo
yasanze ibicuruzwa bya Huddah byose
bikoze kimwe ndetse n’ibyo bapfunyika biba bituzuye.
Murugi Munyi
Yibasiye Monroe
Monroe yagereranije Munyi n'igikamyo cy'umwanda
TANGA IGITECYEREZO