Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yahembye abandi banyamahirwe bagera kuri 30 batsindiye ifatabuguzi ryo kureba amashene yose ku buntu mu gihe kigera ku mezi 12 abandi batsindira amezi 30.
Mu
cyiciro cya kabiri cy’abanyamahirwe, CANAL+ yahembye abantu bagera kuri 30
harimo abahawe ifatabuguzi ry’ubuntu ringana n’amezi 12 abandi bahabwa amezi
30. Iyi gahunda yo gutombora iri kunyuzwa muri promosiyo yo kwizihiza imyaka 30
CANAL+ imaze igeze muri Afurika.
Nyuma
yo guhemba aba banyamahirwe, CANAL+ kandi yaboneyeho kwibutsa abanyarwanda
kurushaho gukoresha impano yabageneye mu gihe iki kigo kizihiza isabukuru
y’imyaka 30 gikorera ku mugabane w’Afrika.
Ni ibihembo bitangwa binyuze kuri Televiziyo y’igihugu, aho abakiriya ba CANAL+ banyuranye baguze ifatabuguzi mu kwezi kwa 6 batoranywamo 30 bagize amahirwe yo gutsindira iri fatabuguzi ry’ubuntu.
Jean Bosco Munyaneza watsindiye umwaka wo kureba amashene yose ku buntu yashimye CANAL+ kuba yarahisemo kugenera impano abakiriya bayo, ndetse ashimangira ko bizamugabanyiriza umutwaro wo kugura abonema buri kwezi.
Nsabimana Sugira
watsindiye amezi 30 nawe avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umwe mu
banyamahirwe batsindiye abonema y’ubuntu, maze aboneraho no gukangurira
abanyarwanda kugura ifatabuguzi kugira ngo aya mahirwe abagereho.
Jean Bosco Munyaneza watsindiye abonema
y’amezi 12 yashimye cyane CANAL+
Iyi
poromosiyo ya CANAL+ izarangira tariki 30 Kamena 2022. Iyo umukiriya aguze
ifatabuguzi nkiryo yaherukaga kugura ahita ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba
amashene aba ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze. Kugura ifatabuguzi kandi
binahesha amahirwe umukiriya wa CANAL+ kwinjira muri iyi Tombora yo gutsindira
ifatabuguzi ry’UBUNTU ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.
Uretse poromosiyo y’ifatabuguzi, umunyarwanda wifuza kuba umukiriya wa CANAL+ ari kugura dekoderi ku bihumbi Frw 5,000 ndetse akanakorerwa Installation ku Frw 5,000 gusa.
Izi poromosiyo zose zizarangira tariki 30 Kamena 2022.
TANGA IGITECYEREZO