RFL
Kigali

MU MAFOTO 30: I Rugende ahabera igitaramo cya #CHOGM2022 cyateguwe na Bralirwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2022 15:40
0


Amasaha arabarirwa ku ntoki abitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bagataramirwa n’Abahanzi Nyarwanda mu gitaramo kibera i Rugende.



I Rugende habereye ibitaramo bikomeye birimo icyo umunya-Nigeria, Wizkid yahakoreye mu 2016. Benshi bahita ku mafarashi!

Ni imbuga ngari yagutse ishobora kwakira abarenga ibihumbi 30. Mu mbago z’aho habera ibirori birimo iby’ubukwe n’ibindi, ndetse hari isoko rifasha ubuhahirane hagati y’abatuye aka gace.

Ni mu birometero bitari bicye uvuye mu Mujyi wa Kabuga. H’epfo y’umuhanda werekeza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ibi bitaramo byiswe “People’s Concert” byateguwe n’Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa nibyo bizabera muri aka gace.

Bralirwa ifite ku isoko ibinyobwa birimo Primus yanyuze benshi kuva mu 1959 yagera ku isoko, Mützig, Amstel, Turbo King, Legend na Heineken, Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest, Tonic, Stoney na Vital’O.

Biratangirira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, guhera saa cyenda. I Rugende ndetse no kuri Tapis Rouge i Nyamirambo muri Kigali.

Ibi bitaramo bizongera kuba ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022. Bizaririmbamo abahanzi 20 barimo Senderi Legend, Alyn Sano, Rafiki, Platini, Butera Knowless, Ariel Wayz, Kenny Sol, Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Riderman, Niyo Bosco, Bushali, Juno Kizigenza;

Okkama, Fireman, Itorero Inganzo Ngari [Hari n’andi matorero ateganyijwe], Esther Niyifasha, Mani Martin, Intore Tuyisenge, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] n'umubyinnyi Jojo Breezy.

Kwinjira ni ubuntu. Ibi bitaramo kandi bizacurangamo Dj Brianne, Dj Ira, Dj Bisoso na Dj Marnaud.

Ni ubwa mbere inama ya CHOGM igiye kubera ku butaka bw’u Rwanda, kuva mu 2009 u Rwanda rwakwemererwa kuba umunyamuryango wa Commonwealth.

Uyu muryango uhuriyemo ibihugu bikize n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. U Rwanda na Mozambique (yinjiyemo mu 1995) nibyo bihugu byonyine bibarizwa muri uyu muryango bitakolonijwe n’u Bwongereza.

Ni ishema k’u Rwanda! Kuko mu bihugu 19 bya Afurika bigize Commonwealth ibihugu hafi bitanu ari byo bimaze kwakira iyi nama Mpuzamahanga.

Commowealth igizwe n’abanyamuryango miliyari 2.5; ni hafi kimwe cya Gatatu cy’abatuye Isi bakabaka miliyari 8. 

Mu marembo winjira mu mbuga y'ubusitani bwa Rugende, ahahuriza abanyabirori

 

Ibi bitaramo byateguwe kandi biterwa inkunga n'uruganda rwa Bralirwa 

'Frigo' zikonjesha inzoga zashyizwe muri 'stand' zateguriwe abitabira ibi bitaramo


Mu bihe bitandukanye uruganda rwa Bralirwa rufasha abantu gususuruka banywa ibinyobwa by'amoko atandukanye


Imodoka zitwara ibyuma by'umuziki zahasesekaye mu rucyerera 

Ubwiherero bwateguwe mu gihe hitezwe imbaga y'abatuye aka gace n'abandi


Imashini itanga amashanyarazi (Generator) yateguwe 


Hateguwe indangururamajwi nini zumvikanisha neza umuziki 

Amatara atanga urumuri ku rubyiniro kugeza mu mbuga yazamuwe kuva ejo hashize 

Abakunda 'Brouchette' batekerejweho.... Mucoma ariteguye 

Bralirwa yahagejeje inzoga zirimo Primus yabaye kimenyabose 

Nk'ibisanzwe urujya n'uruza rw'abantu, amakamyo manini, ibicuruzwa birakomeje nk'ibisazwe


'Depot' y'inzoga yateguwe ku buryo nta muntu uza kwicwa n'icyaka 

Mu masangano y'umuhanda ujya Rwamagana cyangwa se werekeza Kabuga 

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND