Umuyobozi Mukuru wa African Wildlife Foundation Rwanda, Belise Kariza, yifashishije indirimbo ‘Nywe’ y’umuhanzi Nel Ngabo mu kumvikanisha ko u Rwanda ruri gusurura aho rwabibye igihe kinini hari abadashaka kubyumva.
Kuva ku wa 20 Kamena 2022, mu Rwanda hari kubera Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth, izwi nka CHOGM. Ni ku nshuro ya mbere iyi nama ibereye mu Rwanda, kuva mu 2009 rwakwinjira muri uyu muryango uhuje ibihugu 54 n'abaturage barenga Miliyari 2.5.
Ni inama ibaye nyuma y’imyaka ibiri
isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, hari abagiye bakora ibikorwa
by’ubushotoranyi, benshi bakavuga ko byari bigamije gukoma mu nkokora iyi nama,
ariko yarabaye!
Amarangamutima ni benshi ku
banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko imiyoborere myiza ari yo itumye u Rwanda ruhangwa amaso n’isi yose.
Mu ndirimbo y’igihugu ‘Rwanda Nziza’
harimo amagambo avuga ngo “Wishyire wizane muri byose. Urangwe n’ishyaka, utere
imbere. Uhamye umubano n’amahanga yose, maze ijabo ryawe riguhe ijambo.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena
2022, ni bwo i Kigali hatangiye ku mugaragaro inama y'abakuru b'ibihugu bigize Commonwealth. Yabanjirijwe n’izindi nama ziyishamikiyeho.
Mu Rwanda, hari abakuru b'ibihugu na
za Guverinoma bagera kuri 25, n'abahagarariye ibindi bihugu byose bigize
Commonwealth.
Belise Kariza uhagarariye mu Rwanda ikigo
Nyafurika cyo kwita ku binyabuzima biba mu byanya bikomye kitwa Africa Wildlife
Foundation, yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu avuga ko ibyo Nel Ngabo
yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Nywe’ bifite igisobanuro gikomeye cyane muri iki
gihe.
Ati “Izi lyrics (amagambo agize
indirimbo) rwose ziri relevant (afite umumaro/agaciro) muri iyi minsi…🎶 “Twavuye ibyuya batureba! Dutigita bo bakiryamye! Iyi
mihanda iradukanda turi gushaka iminanda [Amafaranga]! None baravuga ngo NYWE”🎶 🎵 #RwandaWorks.”
Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko biteye
ishema kubona ibihangano bye bivugwaho n’umuyobozi. Ati “Ni ibintu birenze!
Kubona n’abayobozi bazi ibikorwa byawe, biba ari umugisha.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuba u Rwanda
rwarakiriye inama ya CHOGM ari intsinzi. Ati “CHOGM muri rusange ni intsinzi ku
Rwanda. Kubona amahanga yizera u Rwanda bigeze aha, ni inzira nziza yerekana ko
turi mu murongo mwiza.”
Iyi ndirimbo ‘Nywe’ iri mu njyana ya
Rock, ni imwe mu zigize album ya kabiri y’uyu muhanzi.
Injyana ya Rock yamamaye muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’umwaka w’ 1940 na 1950. Iri mu njyana zifite
igikundiro ku Isi, ndetse Isi yagize abahanzi n’ubu bagikora iyi njyana
bakomeye kandi bubashywe.
Nel Ngabo aherutse kubwira INYARWANDA
ko iyi ndirimbo ‘Nywe’ ishingiye ku gucibwa intege yahuye nako mu muziki ahuje
n’abandi bantu bashakisha ubuzima ariko bagacibwa intege.
Ati “Ni indirimbo y’abantu bashaka
ubuzima. Hari umuntu uba uri gushaka ubuzima ukabona hari abantu bari kumuca
intege, bari kuvuga ibintu byinshi bitagushyigikira. Iriya ndirimbo n’icyo
ivuze itera n’imbaraga abantu bari gushakisha ubuzima.”
Akomeza ati “Nanjye byambayeho cyera
ntarabona abamfasha mu muziki hari ukuntu nakoraga umuziki abantu bamwe
ntibabyumve. Rero igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye kuri njyewe no
kuri bagenzi banjye.”
Umuyobozi Mukuru wa African Wildlife Foundation Rwanda, Belise Kariza yavuze ko amagambo agize indirimbo ‘Nywe’ ya Nel Ngabo afite igisobanuro gikomeye muri iki gihe u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM
Nel Ngabo yashimye Belise Kariza
wifashishije indirimbo ye, avuga ko ari igitego u Rwanda rwatsinze nyuma yo
kwakira CHOGM
TANGA IGITECYEREZO