Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles Prince Charles n’Umugore we, Camilla Parker Bowles, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu
tariki 22 Kamena 2022, ni bwo Prince Charles aherekejwe n’umugore we, Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne, n’abandi bayobozi, yasuye uru rwibutso ruherereye ku Gisozi muri Kigali.
Prince Charles n’umugore we basobanuriwe
amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, basura ibice bitandukanye bigize uru
rwibutso bigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, uko
yahagaritswe n’Ingabo zari iza RPA, urugendo rwo kongera kubanisha Abanyarwanda
n’ibindi.
Nyuma, Prince Charles n’umugore we
bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishyunguye
muri uru rwibutso.
Prince Charles yageze mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, izwi nka CHOGM.
Prince Charles n’umugore we basuye Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali
Prince Charles n’umugore we basobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles yageze muri kimwe mu
bice kigaragaza imwe mu myambaro y'inzirakarengane zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles yeretswe amwe mu mazina y'abana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles yarebye amwe mu mafoto
agaragaza bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside, bazizwa uko bavutse
Prince Charles n’umugore we bafashe umwanya
wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso, bashyira n’indabo ku mva mu
kubaha icyubahiro
TANGA IGITECYEREZO