RFL
Kigali

Cricket: Umunsi wa gatandatu w’irushanwa ryo kwibuka wasize Tanzania yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/06/2022 13:00
0


Nyuma yo gutsinda u Rwanda, ikipe y’igihugu ya Tanzania yujuje umukino wa gatandatu idatsindwa mu irushanwa ryo kwibuka riri kubera i Kigali ikomeza kuyobora urutonde ndetse iniyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena, ku kibuga cya IPRC Kigali habereye umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Tanzania n’u Rwanda warangiye Tanzania iteye intambwe igana ku gikombe cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda umukino wayo wa gatandatu.

Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss, gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting, cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling, maze ruhitamo kubanza ku batting arinako rushaka uko rwashyiraho amanota menshi, igice cya mbere (first inning break) cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 93, muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 7 b’u Rwanda aribo basohowe n’abakinnyi ba Tanzania (7 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye Tanzania isabwa amanota 94 kugirango itsinde uyu mukino, Tanzania ntiyigeze igorwa no gukuraho amanota yari yashyizweho n’u Rwanda kuko muri Overs 15 n’agapira kamwe yari imaze gutsinda amanota 94, abakinnyi 5 ba Tanzania bakaba aribo basohowe n’ u Rwanda (5 Wickets), bityo Tanzania itsinda umukino wayo 6 mu irushanwa ryo kwibuka ku kinyuranyo cya Wickets 5.

Undi mukino wabereye ku kibuga mpuzamahanga cya cricket giherereye i Gahanga, ukaba wahuje Kenya na Nigeria. Nigeria niyo yatsinze toss maze bahitamo gutangira batera udupira (Bowling) arinako bashaka uko babuza Kenya gushyiraho amanota menshi, igice cya mbere (first inning) cyarangiye Kenya ishyizeho amanota 119 muri Overs 20 abakinnyi 5 ba kenya nibo basohowe n’abakinnyi ba Nigeria.

Nigeria yasabwaga amanota 120 kugirango ibashe kwegukana itsinzi muri uyu mukino, ntibyigeze biborohera kuko muri Overs 20 bari bamaze gushyiraho amanota 77 gusa ndetse Kenya ikaba yasohoye abakinnyi 4 b’ikipe y’igihugu ya Nigeria, bituma Kenya yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 42.

Mu mikino yabaye ku gicamunsi, ikipe y’igihugu y’u Budage yakinye n’iya Botswana kukibuga cy’i Gahanga.

U Budage nibwo bwatsinze toss, maze batangira ba Bowling mu gihe Botswana yatangiye i Batting, igice cya mbere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 92 muri Overs 19 n’udupira 2, mu gihe abakinnyi bose ba Botswana basohowe n’u Budage (all out Wickets).

U Budage bwatangiye igice cya kabiri bufite ihurizo ryo gukuraho amanota yari yashyizweho na Botswana, u Budage ntibwashije gukuramo ayo manota kuko muri Overs 14 gusa, ikipe y’igihugu ya Botswana yari imaze gukuramo abakinnyi bose b’u Budage(all out Wickets) icyo gihe u Budage bukaba bwari bumaze gushyiraho amanota 75.

Ikipe y’igihugu ya Botswana ikaba yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 17.

Undi mukino wabereye muri IPRC Kigali, Brazil yakinye n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Brazil niyo yatsinze toss maze bahitamo kubanza ku Bowling, Uganda yo yatangiye i Batting, igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu ya Uganda ishyizeho amanota 141 muri Overs 20, abakinnyi 6 nibo basohowe n’abakinnyi ba Brazil.

Ntibyagoye ikipe y’igihugu ya Uganda kugirango yegukane intsinzi muri uyu mukino kuko muri Overs 17 n’udupira 5 bari bamaze gusohora abakinnyi bose ba Brazil (10 all out Wickets), Brazil ikaba yari imaze gushyiraho amanota 57.

Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Uganda itsinze Brazil ku kinyuranyo cy’amanota 85.

Tanzania yatsinze u Rwanda yongera amahirwe yo kwegukana igikombe

Kenya nayo yatsinze umukino wayo

U Rwanda ntabwo ruri kwitwara neza muri iri rushanwa rwakiriye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND