Umuhanzi Ngabo Medard Jorbert waherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi asoza umwaka wa 2021, yongeye gutangaza ko agiye gusohora indi ica amarenga kandi ko ibyari bimaze iminsi bivugwa ari impamo, yamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abakurikirana imbuga nkoranyambaga z’umuhanzi Meddy, babonye
y’uko amaze iminsi akoresha ijambo ‘Blessed’ ariko ntasobanure neza impamvu.
Nyamara kuri ubu yamaze gusobanura neza ko ariyo ndirimbo
nshya agiye gukurikizaho nyuma ya ‘Queen of Sheba’, yasohoye kuwa 20 Nzeri 2022.
Mu butumwa buri ku rubuga rwe rwa Youtube rukurikirwa kugeza
ubu umunota ku wundi ‘Subscribers’ n’ibihumbi 950, bukurikirana n’ubundi n’ijambo
‘Blessed’ ugenecyereje mu kinyarwanda bivuze ‘umunyamugisha’.
Yagize ati:”Vuba cyane ‘Blessed’ ya Meddy irajya hanze mukomeze
kuba hafi.” Ijambo yise izina ry’indirimbo ye rikaba rikunze gukoreshwa cyane mu butumwa
bwiza, bivuze ko rwose Meddy yaba yaramaze kujya mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana.
Gusa na none ntawabihambya kuko atariyo ndirimbo ya mbere
ihimbaza ikanaramya Imana agiye gukora, n’iyo yahereyeho asaba Imana kumugirira ubuntu yari muri uwo mujyo kimwe na Holy Spirit.
Kuri ubu Meddy niwe muhanzi ukurikirwa cyane ku mbuga
nkoranyambaga, unafite ibihangano bikurikirwa na benshi mu bahanzi nyarwanda ku
mbuga zicururizwaho umuziki.Meddy yaherukaga gushyira indirimbo hanze mu minsi 260 ishize
Indirimbo Meddy agiye gushyira hanze yitwa 'Blessed'
Ijambo 'Blessed' yari amaze iminsi arikoresha ariko ntawuzi icyo rihatse
TANGA IGITECYEREZO