RFL
Kigali

Abakobwa:Ibyakwereka ko ukundana n'umugabo wubatse utabizi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/05/2022 13:40
0


Hari igihe umukobwa aba akundana n’umugabo wubatse ufite urugo nyamara we agakeka ko yitomboreye umusore, ndetse akanishuka ko abonye uwo Imana yamugeneye ngo bazarushinge.



Muri iki gihe bireze ko abagabo bubatse ingo bajya gutereta inkumi, bakazibeshya ko bakiri ingaragu. Abenshi bakunze no kutambara impeta kugira ngo bitagaragara ko bafite abagore, ndetse banakoresha amayeri menshi ngo baterete abakobwa bagamije kuryamana nabo gusa, bakababeshya urukundo. Urubuga Elcrema rwerekanye ibimenyetso byafasha umukobwa kumenya ko akundana n'umugabo wubatse:

1. Kwitabira telefoni hanze

Akenshi mwene aba bagabo iyo mwasohokanye cyangwa ahandi hose mwaba muri kuganirira, telefoni nyinshi azitabira hanze. Ntabwo aba ashaka ko umenya ko afite umugore cyangwa ngo avuge ibintu byerekeranye n’urugo umwumva, kuko wahita umuvumbura.

2. Aguhisha ibintu byinshi

Mu biganiro byinshi mugirana nk’abantu mukundana, akunda kuguhisha ibintu byinshi. Hari ingingo mugeraho agahita azihindura, ntashake kuzivugaho. Iyo ari umusore mukundana, byose murabiganira ntacyo aguhisha nta n’icyo yishisha. Ariko umugabo wubatse kuko hari ibyo aba adashaka ko umenya, agira amacenga menshi mu mvugo ye n’ibikorwa akugaragariza.

3. Nta mishinga miremire aba agufiteho

Iyo ukundanye n’umusore, ikizakubwira ko urukundo rwayu rufite icyerekezo ni uko uzumva ashaka ko mupanga imishinga miremire. Iyo ari umugabo waguyeho ugira ngo ubonye umukunzi, we siko bigenda. Nta kintu cy’ahazaza cyangwa umushinga muremure agufitiye cyangwa agushyiramo. Ni urukundo rw’ako kanya gusa, bikarangirira aho ibindi ntubimubaze.

4. Ateretesha amafaranga gusa

N’ubwo n’abasore bamwe babigira, ariko mwene aba bagabo baba bafite ingo bateretesha amafaranga gusa. Ikintu cyose ni ukwishyura. Kwita ku musatsi wawe, kukugenera impano zinyuranye kandi zihenze, amafaranga nibwo buryo aba afite hafi bwo kukwereka ko agukunda. Ntagufitiye urukundo ahubwo aba ashaka ko muryamana gusa. Ntitwakwirengagiza ariko ko hari n’abandi baba bafite ururimi rutyaye, imitoma no kugutetesha babizi ariko ari abasore batarashaka.

5. Gahunda zose zikorerwa mu kabari

Nta kuntu wakundana n’umuntu utazi aho ataha, abarizwa, akora. Uyu mugabo rero kubera ko adashaka ko umenya ibye, ntaba ashaka kukwereka aho ataha. Akenshi gahunda zose muzikorera mu kabari, hoteli,.. niho hamworohera guca umugore we inyuma. Kirazira ko yakwereka iwe. Hari n’ababa bafite amayeri menshi, akajya yifashisha urugo rwa mugenzi we bari ku isiri.

6. Impeta

N’ubwo hari abagabo baba batagira isoni zo gutereta abakobwa bambaye n’impeta igaragaza ko bubatse, umubare munini ni uw’ababanza kuzikuramo. Iyo uri umuntu uzi kwitegereza, hari igihe ku rutoki rwe impeta iba yarishushanyije. Niba ubona umukeka, itegereze neza urutoki abashakanye bambaraho impeta. Hari igihe wagira amahirwe ukahamufatira.

7. Ntashobora kwitaba telefoni mu masaha akuze ya nijoro

Iki ni ikimenyetso nacyo gifatika cyane. Umugabo wubatse, akenshi iyo umuhamagaye mu masaha ya nijoro ntakwitaba. Aba ari kumwe n’umugore we, ntashaka kuvumburwa, arakwihorera akaguhamagara bukeye.

Niba bibaho kenshi ko iteka iyo umuhamagaye nijoro atakwitaba, cyangwa mwanavugana ukumva ntashaka ko muganira ibintu byinshi, tangira kugira amakenga umushakeho amakuru ahagije.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa ashobora kuba akundana n’umugabo wubatse atabizi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND