Twese dukunda kugendana n’ibigezweho ariko biragora, kuko usanga uyu munsi ari ishati igezweho ejo ugasanga ni umupira, rero hari imyenda wakambara mu buzima bwa buri munsi kandi ugasa neza.
Usanga abagabo badakunze kwita ku bintu byo kwambara, ariko
buriya uko wambaye nibyo byerekana uwo uri we. Twabakoreye urutonde rw’imyenda
watunga ubuzima bwawe bw’imyambarire bukagenda neza.
1. Umupira wo mu ibara rijya gusa nk’imvi (grey)
Umupira wakwambara mu buzima bwa buri munsi cyane cyane
waruhutse utari kukazi, kandi ukaba usa neza ugaragara byiyubashye
2. Umupira w’umweru n’uw’umukara
Umupira w’umweru n’uw’umukara, uyu wambarwa n’abantu bose
mu buzima waba umugabo cyangwa umugore, ukeneye gutunga umupira w’umweru n’uwumukara niba ushaka kujya wambara neza kandi udatanze akayabo k’amafaranga.
3. Ikoti ry’umukara
Buri mugabo akwiye gutunga ikoti y’umukara kuko wayambara
bitandukanye. Washyiramo ishati na karuvate, ubundi ukajya mu bukwe cyangwa se
ugashyiramo agapira ‘t-shirt’ ukajya ku kazi, waryambara bitandukanye kandi ugasa neza.
4.
Ipantalo ndende irekuye
Iyi pantalo iba irekuye kandi itanze amahoro hari igihe
mu buzima urambirwa kwambara amapantaro agufashe, kandi ubu bwoko bw’aya ma pantaro
arekuye agezweho kandi agaragara nk’atazavaho vuba hano.
5. Ishati y’umweru
Ushaka kwambara ugasa neza ukeneye ishati y’umweru, kuko
uzayambara ugaragare neza kandi uzakubona azakubaha. Buriya iyo utunze imyenda y’umweru, akenshi ikwigisha kuba umunyesuku.
6.
Umupira w’umukara ufite ijosi rirerire ‘rollneck’
Uyu mupira uba ufite ijosi rirerire imwe dukunze kwita runiga, ugaragara neza kandi bikubahishije. Ujyana n’ibintu byinshi; wawambarana n’ikote cyangwa ‘suit’ mu ndimi z’amahanga, wawambaza n’indi pantaro isanzwe.
src: gq.magazine.co.uk
TANGA IGITECYEREZO