RFL
Kigali

Uganda: Umuhanzi Sergeant Robert yarekuwe by'agateganyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2022 8:45
0


Polisi ya Uganda yarekuye by’agateganyo umuhanzi akaba n’umusirikare Sergent Major Robert Kabera, wari watawe muri yombi ku wa Mbere w’iki Cyumweru.



Uyu muhanzi wamenyekanye nka ‘Sergeant Robert’ mu itsinda Army Jazz Band, ari muri Uganda kuva mu mpera za 2020.

Kuva icyo gihe arashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwe mu bana bo mu muryango we.

Umunyamakuru wa BBC uri i Kampala, yatangaje ko Sgt Maj Kabera yarekuwe, ariko ategekwa kujya yitaba buri minsi ibiri.

Yafungiwe muri Uganda ku wa mbere w’iki Cyumweru, nyuma y’uko inzego z’umutekano zisatse urugo rwe yabagamo mu gace ka Masanafu acyekwaho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mpera z’Ugushyingo 2020, Sgt Major Robert yabwiye Ikinyamakuru Daily Monitor ko yageze muri Uganda ku wa 19 Ugushyingo 2020.

Muri iki kiganiro, yavuze ko yahunganye n’umugore we banyuze mu mugezi wa Kagitumba, basiga abana babo bato barimo n’uw’amezi arindwi.

Sergeant Major Robert ashakishwa n’inzego z’umutekano, aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Yabwiye Dail Monitor ko ibyo ashinjwa ‘ari ibihimbano’.

Ku wa 23 Ugushyingo 2020, RDF yasohoye itangazo rivuga ko “Bicyekwako iki cyaha yagikoreye umwana wo mu muryango we tariki 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.”

Sergeant Majoro Robert yamenyekanye mu itsinda rya Army Jazz Band, ndetse azwi mu ndirimbo zirimo 'Impanda', 'Weekend', 'Sisi Wenyewe' n'izindi. 

Sgt Robert yasohotse aho yari afungiye, ariko asabwa kujya yitaba buri minsi ibiri 

Kabera w'imyaka 45 yahungiye muri Uganda kuva mu mpera za 2020








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND