RFL
Kigali

Ni gute nakunda undi muntu mushya kandi buri joro nkurota? Harmonize arifuza gusubirana na Kajala uhora mu nzozi ze mu gihe Briana bakundanaga aryohewe n'isi i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2022 13:01
0


Umuhanzi uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yongeye gushimangira ko yifuza gusubirana na Kajala Frida bakanyujijeho mu myaka ya 2020, nyuma y’uko aherutse gutandukana na Briana uri mu bihe bye byiza i Kigali.



Harmonize nyuma y’uko kuwa 01 Mata 2022 yari yifotoje amafoto akayasangiza abamukurikira agaragaza ko yifuza kongera gusubirana na Kajala, akayaherecyesha ubutumwa bugira buti:”Ndagukunda Frida ongera unyitwarire.” Yongeye gushimangira ko atakinaga.

Ubu yafashe ifoto ya Kajala yongeraho amagambo aryohereye, amwe umuhanga mu rurimi rw’ikinyarwanda yise ‘imitoma’. Harmonize ati:” Ni gute nakunda undi muntu mushya kandi buri joro nkurota? Mwese mumenye umuntu nzapfira, Kajala Frida.”

Mu myaka ine ishize uhereye none, Harmonize akaba atarakunze guhirwa n’urukundo aho mu mwaka wa 2019 yashyingiranwe na rwiyemezamirimo w’umutaliyani Sarah Michelotti, ariko bakaza gutandukana mu mwaka wa 2020.

Bidateye kabiri nibwo yahise atangira gukundana na Frida Kajala Masanga, gusa urukundo rwabo ntirwarambye narwo kuko Harmonize yatangiye no gukundana n’umukobwa wa Kajala.

Harmonize bidatinze yahise atangira gukundana n’Umunya Australia Briana kuri ubu wibereye mu Rwanda, aho akomeje kugirira ibihe byize mu bice bitandukanye by’igihugu n’ibyamamare binyuranye.

Harmonize w'imyaka 32 wifuza gusubirana Kajala bahoranye

Kajala w'imyaka 38 wifuzwa na none na Harmonize

Briana uherutse gutandukana na Harmonize uri kubarizwa i Kigali

Harmonize ari kumwe na Kajala mu minsi yabo y'urukundo yifuza kongera kubyutsa

Ifoto Harmonize yifashishije atera imitoma Kajala

Harmonize na Briana baheruka gutandukana

Ubutumwa bwa Harmonize ubwo bwo muri Mata asaba Kajala ko basubirana

Ubutumwa bwa Harmonize bwo mu masaha macye yongera gushimangira ko yifuza gukundana na Kajala

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND