Umuhanzi uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yongeye gushimangira ko yifuza gusubirana na Kajala Frida bakanyujijeho mu myaka ya 2020, nyuma y’uko aherutse gutandukana na Briana uri mu bihe bye byiza i Kigali.
Harmonize nyuma y’uko kuwa 01 Mata 2022 yari yifotoje
amafoto akayasangiza abamukurikira agaragaza ko yifuza kongera gusubirana na
Kajala, akayaherecyesha ubutumwa bugira buti:”Ndagukunda Frida ongera unyitwarire.”
Yongeye gushimangira ko atakinaga.
Ubu yafashe ifoto ya Kajala yongeraho amagambo
aryohereye, amwe umuhanga mu rurimi rw’ikinyarwanda yise ‘imitoma’. Harmonize ati:” Ni gute nakunda undi muntu mushya kandi
buri joro nkurota? Mwese mumenye umuntu nzapfira, Kajala Frida.”
Mu myaka ine ishize
uhereye none, Harmonize akaba atarakunze guhirwa n’urukundo aho mu mwaka wa 2019
yashyingiranwe na rwiyemezamirimo w’umutaliyani Sarah Michelotti, ariko bakaza
gutandukana mu mwaka wa 2020.
Bidateye kabiri nibwo
yahise atangira gukundana na Frida Kajala Masanga, gusa urukundo rwabo ntirwarambye
narwo kuko Harmonize yatangiye no gukundana n’umukobwa wa Kajala.
Harmonize bidatinze
yahise atangira gukundana n’Umunya Australia Briana kuri ubu wibereye mu Rwanda, aho akomeje kugirira ibihe byize mu bice bitandukanye by’igihugu n’ibyamamare binyuranye.
Harmonize w'imyaka 32 wifuza gusubirana Kajala bahoranye
Kajala w'imyaka 38 wifuzwa na none na Harmonize
Briana uherutse gutandukana na Harmonize uri kubarizwa i Kigali
Harmonize ari kumwe na Kajala mu minsi yabo y'urukundo yifuza kongera kubyutsa
Ifoto Harmonize yifashishije atera imitoma Kajala
Harmonize na Briana baheruka gutandukana
Ubutumwa bwa Harmonize
ubwo bwo muri Mata asaba Kajala ko basubirana
Ubutumwa bwa Harmonize
bwo mu masaha macye yongera gushimangira ko yifuza gukundana na Kajala
TANGA IGITECYEREZO