RFL
Kigali

Ibintu 10 umukobwa yakoresha kugira ngo abone umusore bazabana akaramata

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2022 11:17
0


Biragoye ko umukobwa ukeneye umusore bakundana bigakomera ahita amubona muri iki gihe, gusa hari ibintu 10 nibura umukobwa yakora akabona umusore bazabana akaramata.



Mukobwa, ushobora kuba wicaye ugatekereza ugasanga ukeneye umuhungu ukubera inshuti cyangwa se ukeneye undi umuhungu w’inzozi zawe, mwakundana bigakomera ndetse mukazanarushinga mukibanira akaramata. Dore nibura ibintu 10 by’ingenzi ugomba kugenderaho bikagufasha kumubona:

1. Niba ubonye umusore wishimiye, gerageza kumwenyura umwereka ko urangwa n’inseko nziza.

Abagabo benshi bakururwa n’inseko z’abakobwa. Niba ubonye umusore ukumva umwibonyemo kandi yakubera umukunzi, ntuzigere uzuyaza kumusekera kuko burya n’ubwo uba ntacyo umubwiye, n’umunwa uba utanze ubutumwa bukomeye cyane butagira ijambo. Iyo ubikoze gutyo, bituma yumva yatera intambwe ya mbere akubaza amakuru yawe.

2. Gerageza kwiyoroshya mu mutima

Aha ngaha niba uri inkumi ugakubitana n’umusore w’inzozi zawe ukabona ari umuhungu ukunda kuganiriza abakobwa, wowe uzamureke ntugire icyo ukora gusa ujye ugerageza kumusekera, kumureba indoro nziza ndetse nibiba ngombwa unacishemo umwicire akajisho hanyuma ukomeze ukore ibyo wakoraga; yewe niba wanagendaga wikomereze urugendo. Gusa ariko ibi byose ugomba kubikora mu kinyabupfura kandi ugashyiramo n’ubwenge, ukamenya niba uko uteye byamaze gukurura uwo musore. Ibi numara kubigeraho, umusore wamaze kumwemeza, ibindi bisigaye we azabyikorera. Gusa uzakomeze wiyoroshye kugira ngo ejo utamuca intege akisubirirayo.

3. Gerageza gutuma umusore avuga

Umuhungu ntiyapfa kumenya niba wishimye cyangwa ubabaye, nyamara wowe ukeneye ko abimenya. Niba muvuganye, gerageza umuganirize ku buryo mutandukana agishaka kukuganiriza ndetse afite n’amatsiko yo kukumenya kurushaho. Jya ushaka uko waryoshya n’icyo kiganiro, umubwire ariko ukore ku buryo umusiga agikeneye kukumenya kurushaho.

Nk’igitsina gore, gerageza kwiyoroshya umere nk’uko bisanzwe, n’ubwo bitoroshye kwitwara uko usanzwe mu gihe uhuye n’umuhungu wakunze. Muri iki gihe, ujye ugerageza kuvuga ururimi usanzwe ukoresha kandi unavuge amagambo yoroshye, yumvikana. Ikindi ugomba kwitaho, ni ukugerageza gukurikiranya ibitekerezo neza kandi ubiha ubusobanuro bwiza. Ibi byose ubikora kugira ngo uwo muganira aryoherwe koko.

Gusa ariko ibi ntibivuze kuvuga amagambo menshi icyarimwe, ngo undi abure akanya ko kuvuga anarambirwe. Si icyo bivuze, habe na mba. Vuga amagambo make ariko arimo ubwenge, ashobora gutuma uwo muganira agira amatsiko bikamutera kukubaza ibibazo byinshi noneho wowe ukagenda umusubiza ikibazo ku kindi. Mu kumusubiza, gerageza kujya umushyira mu gihirahiro ari nabyo bizatuma ashaka umwanya munini wo kukuganiriza.

4. Gerageza umubwire amateka y’ubuzima bwawe

Niba uhuye n’umuhungu ubona wazakubera inshuti ku buryo bwimbitse, gerageza kumwibwira nibura ho gato ku buzima bwawe. Ushobora kumubwira ibyo ukunda cyangwa ibyo wanga, cyangwa se ukamubwira inkuru y’ibintu wabonye n’ibyo waciyemo.

5. Reka yiyumve nk’uw’agaciro

Aho kugira ngo ukomeze kwivuga ibigwi wowe wenyine, gerageza no kwereka uwo muri kuganira ko afite agaciro imbere yawe, kandi nawe umuhe umwanya akwibwire anakuganirize. Ikindi kandi niba hari ikintu afite utakunze, reka guhita ubimwereka ako kanya bitamuca intege.

6. Reka kumunenga umusesereza

Hari uburyo bwiza ushobora kunenga umuntu ariko utamukomerekeje cyangwa ngo umusesereze. Uburyo ukoresha rero nta bundi ni ukumuganiriza mugaseka, kuko ushobora gukosora umuntu ubicishize mu rwenya. Ikindi ni uko ushobora nawe gushaka uburyo bundi wabikoramo, ariko butamutera kumva ko wafashe umwanya umugenzura.

7. Irinde uburakari bwa hato na hato

Niba avuze ibintu ntibigushimishe, reka kwitwara nk’umwana muto ngo uhite wirakaza. Gerageza ahubwo guhita ushaka uburyo bwiza bwo kumugarura mu biganiro bikuryohera, maze nawe ahite abona ko ibyo yari akoze atari byiza. Muri iki gihe ntuzagire ubwoba bwo kuba wamukura muri icyo kiganiro utakunze, cyangwa ibyo yita urwenya kandi bitari kukunyura kuko numwihorera azumva ko ari byiza ubutaha azabisubire. Gusa uzibuke kumukebura mu kinyabupfura kugira ngo utamukomeretsa.

8. Mugenere umwanya muri gahunda zawe

Kimwe mu bintu bikomeza ubucuti ni uguha umusore ukunda umwanya mu byo ukora, kuko urukundo rusaba igihe. Numwihorera ntumuhe umwanya bizatuma nawe yigira muri gahunda ze zitandukanye no mu zindi nshuti ze, bityo n’urukundo rwanyu ntirukure ngo rutere imbere. Ushobora kuba udakunda kuboneka ariko gerageza umuhe akanya gato, bizatuma abona ko afite akamaro mu buzima bwawe. Ujye umushakira n’ahantu heza ho kuganirira kugira ngo abone umwanya wo kugutekerezaho, kuko ushobora gusanga nawe yari yarasanze uri umukobwa w’inzozi ze. Ni byiza kandi ni na ngombwa ko umuha umwanya, wo kumva ko akwegereye kandi ko umuri hafi.

9. Ba uwo uriwe

Niba uri kuganira n’umuntu cyangwa se niba ushaka ko umuntu agukunda, geragaza kuba uwo uriwe ntushake kwifata cyangwa ngo witware nka runaka wundi. Baravuga ngo wigana ingendo yundi ukavunika. Mu gihe uzaba ushaka kwigira uwo utariwe, bizatuma wumva udatekanye muri wowe kuko hari undi umuntu uzaba ushaka kwigira we bitandukanye n’uko uri. Gushaka kwigira uwo utariwe bizatuma unanirwa kumuganiriza, ndetse bitume n’ubucuti bwanyu butaramba.

10. Gerageza kumwereka ko umwitayeho

Gerageza kumwereka ko ibyo arimo kuvuga bigushimisha, niba kandi bitarimo kugushimisha ba imfura umubwire ko ibintu arimo kuvuga bitari kukubaka, ubimubwire umwenyura aho kuvuga wazinze umunya.

Icyo usabwa kwibuka ni ukuba uwo uriwe buri gihe ubonanye n’umusore ukunda, cyangwa ubona uzagukunda. Irinde gukoresha amagambo arimo imibonano mpuzabitsina cyane mu magambo uvuga, kuko ashobora guhita abona ko ari cyo wishakira.

Uzibuke ko uburanga bw’inyuma atari byose ku musore, kandi wirinde guhangayikishwa n’umubano wanyu mu gihe utarakomera; hejuru y’ibyo urenzeho kwiyoroshya no kwiha umutuzo.

Ibyo nibyo bintu 10 umukobwa yakora akabona umusore bakundana bigakomera, nk’uko byatangajwe n'urubuga Elcrema.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND