Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu wamenyekanye nka Dashim, yatangaje ko yamaze kwerekeza kuri Radio Fine Fm nyuma y’imyaka itanu akorera City Radio.
Dashim yabwiye INYARWANDA ko kuva kuri uyu wa Mbere
tariki 16 Gicurasi 2022, atangira kumvikana kuri Fine Fm aho azajya akora
ikiganiro ‘Inzu y’Ibitabo ivuguruye’.
Uyu munyamakuru yari amaze imyaka itanu akora kuri
City Radio, aho yakoraga ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’ kigizwe n’ibice
bitandukanye birimo ‘ijambo ryahindura ubuzima’ rinatambuka kuri Youtube ye, ‘Ikiribwa
cy’umunsi’ n’ibindi birimo nk’ibitabo wasoma.
Dashim yavuze ko imyaka itanu yari ishize akorera City
Radio, ariko mu bihe bitandukanye. Ati “City Radio nahakoze mu bihe
bitandukanye, naragendaga nkagaruka, City mpamaze nk’imyaka 5 ubaze iyo nahakoze
yose.”
Uyu munyamakuru yavuze ko iki kiganiro cye kizajya
gitangira saa saba kugeza saa cyenda z’amanywa. Ati “Nzajya nkora ikiganiro
kitwa “Inzu y’ibitabo Ivuguruye”. Kizajya gitangira saa 13h00 kigeze saa 15h00.
Mu 2011, nibwo Dashim yatangiye kwigaragaza mu muziki,
akora indirimbo zirimo nka ‘Gasaro Ka Mama’ yakunzwe cyane, ‘Bakunda Umurambo’,
‘Mabukwe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi.
Dashim ni mwishywa wa Bizimana Loti witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wamenyekanye mu ndirimbo “Nitwa Patoro” n’izindi nyinshi.
Dashim yavuze ko agiye kujya akora ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo ivuguruye’ kuri Fine Fm
Muri Gashyantare 2022, ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’
cyegukanye igihembo muri ‘Consumers Choice Awards’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘GASARO KA MAMA’ YA DASHIM
TANGA IGITECYEREZO