Gift Gadson, umuhanzi w'umurundi ubarizwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo, afite intego yo gukora cyane akageza abantu ku musaraba binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk'uko yabitangarje InyaRwanda.com.
Gift Gadson ukomoka i Burundi ari kubarizwa muri South Africa, ariko igihe kinini yakimaze aba muri Malawi. Afite imyaka 22 y'amavuko akaba ari kuzuza imyaka 23. Asengera mu itorero ryitwa United of Holy Spirit Church, akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye mu rugendo rw'umuziki yatangiye mu myaka 7 ishize. Ati "Indirimbo yanjye ya mbere nayisohoye ahagana 2015-2016. Mfite indirimbo nka YERUSALEMU, UBUZIMA BWANJE, IYI SI, NDIPANGE BWANJI n'izindi".
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gift Gadson yavuze ko indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa "Nyumva" ikaba maze amezi 8 iri hanze. Ni indirimbo irimo ubutumwa bufasha abantu kwegera Intebe y'Imana bakezwa n'amaraso ya Yesu. Aragira ati "Yitwa Nyumva. Ni indirimbo yegereza abantu kuri Yesu, bakemera bagaca bugufi bagasaba kwezwa n'amaraso ya Yesu". Yavuze ko mu kwandika iyi ndirimbo yifashishije ijambo riri mu Ibyahishiwe 1:5.
REBA HANO INDIRIMBO 'NYUMVA' YA GIFT GADSON
TANGA IGITECYEREZO