RFL
Kigali

Rwamagana: Polisi yafashe umwarimu n'umunyeshuri w'imodoka bagerageje guha ruswa abapolisi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:12/05/2022 12:11
0


Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, yafatiye abagabo babiri mu karere ka Rwamagana, barimo umukandida ku kizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro cya ‘B’ n’umwarimu w'ibinyabiziga, bakurikiranweho kugerageza guha Ruswa aba



Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu, nyuma y’aho uwitwa Kora Lambert ufite imyaka 39 y’amavuko, wari umaze gutsindwa ikizamini yifatanyije n’umwarimu we, Niyoyita Sylvestre w’imyaka 36, bakegera abapolisi babiri babakoreshaga ikizamini bashaka kubashyikiriza amafaranga ya ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Kora yari amaze gutsindwa ikizamini ubwo yigiraga inama yo gushaka gutanga ruswa.

Yagize ati “Kuri uyu wa Gatatu, nibwo uwitwa Kora yari yaje gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu, icyiciro cya ‘B’ mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana akaza gutsindirwa ku kizamini cyo kuzenguruka (Circulation) ariko akaba yari yarijejwe n’umwarimu wamwigishaga ko natsindwa azamufasha kumuhuza n’umupolisi akamufasha gutsinda.''

Yakomeje ati ''Umugambi bari bafite ntiwaje kubahira kuko bafashe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 bashaka kubiha abapolisi babiri bari bamukoresheje ikizamini ngo bamugumishe ku rutonde rw’abatsinze nabo babimenyesha ababakuriye, niko guhita batabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yakomeje anenga abagifite imyitwarire nk’iyo mu gihe uwakoze neza ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asabwa gusa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw kugira ngo abashe kurubona.

Yagize ati “Abifuza gutwara ibinyabiziga basabwa kwiyandikisha ubundi bagahabwa itariki yo gukora ikizamini kandi mu gihe utsinzwe ntibiba birangiye, uba ugifite amahirwe yo kuzongera ukiyandikisha. Iyo niyo nzira nziza tubasaba kunyuramo mu rwego rwo kwirinda gufungwa ukamara imyaka myinshi muri gereza.''

Yakimeje ati ''Gutekereza ko bizaguhira cyangwa bikakorohera guha abapolisi amafaranga ya ruswa ugira ngo bagufashe gukora ibinyuranyije n’amategeko, menya ko ari zo nshingano zabo zo kugenzura ko yubahirizwa bityo banza utekereze ko ari nabo bazagufata bakagushyikiriza ubutabera.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko; Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.


Source: Rwanda Police / Website






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND