RFL
Kigali

Minisiteri y’Ubuzima irakangurira abanyarwanda kwisuzumisha amaso ku gihe mu kwirinda uburwayi bukomeye bushobora no kubaviramo ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:10/05/2022 16:38
0


Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ihangayikishijwe n’uburwayi bw’amaso abantu batabasha kumenyera igihe kubera kutisuzumisha kenshi, bityo bigatuma umubare w’abafite uburwayi bukomeye bw’amaso wiyongera, aho bamwe binabaviramo ibibazo bikomeye birimo n'ubumuga bwo kutabona.



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse aganira n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, mu gikorwa Minisiteri y’Ubuzima yahuriyemo na OneSight cy’ubuvuzi bw’amaso, yagarutse ku kuntu abantu benshi bajya kwa muganga kwivuza amaso amazi yararenze inkombe.

Yakomeje avuga ko “Kenshi dusanga ko umuntu ajya kwa muganga ari uko ababaye, kenshi ijisho ntabwo rikunze kubabaza keretse wakomeretse…” ibi bikaba bituma benshi bajya kwa muganga uburwayi bwarakomeye, dore ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze mu bantu bakuze abenshi baba bafite uburwayi bw’amaso.

Yagize ati: “Mu bipimo dufite ni uko nibura umuntu 1 mu bantu 100 (1%) mu bafite imyaka 50 afite ikibazo cyo kutabona bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko no mu bakiri bato icyo kibazo kirahari.”

Lt Col Dr Mpunga yakomeje avuga ko hakenewe ubukangurambaga ku ndwara z’amaso kugira ngo abantu benshi bajye bibuka kwisuzumisha nibura inshuro imwe mu myaka ibiri.

Ati: “Igikenewe ni ubukangurambaga ku ndwara z’amaso kuko abantu benshi bumva ko batababara ntibihutire kujya kwa muganga, akazaza kwa muganga igihe cyararenze.”

Yasabye abanyarwanda kugira isuku, yaba ku mubiri ndetse by’umwihariko mu maso, bakirinda gukora mu maso [kwibyiringira] n’intoki zanduye kuko biri mu bituma mikorobe zijya mu maso zikaba zatera uburwayi bw’amaso.

Ikindi ngo gikunze gutera uburwayi bw’amaso, ni uguhoza amaso ku bikoresho nka mudasobwa, telefone, ndetse na televiziyo cyane cyane ku bakiri bato.

Umuyobozi wa OneSight mu Rwanda yafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima muri iki gikorwa, Tuzinde Vincent, yahamagariye abanyarwanda kujya bisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo [amaso] buhagaze, dore ko kwirinda biruta kwivuza.

Ati: “Ntabwo tuba dushaka ko umuntu ahera mu rugo kandi ubuvuzi bwaraje mu mavuriro atandukanye. Iyo aje nibwo bamenya ikibazo afite, akavurwa agakira. Mu Rwanda ubu nta burwayi butavurwa ngo bukire.”

Umuyobozi wa OneSight ku isi, Katherine G. Overbey (K-T) ku ruhande rwe, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufatanye mu buvuzi bw’amaso ndetse avuga ko iyi ari intangiriro kuko bifuza ko iyi gahunda ikomeza.

Bamwe mu bari bihebye babashije kuvurwa, bashimiye Leta y’u Rwanda na OneSight yateguye iki gikorwa, umwe muri abo witwa Mukeshimana James ati “Nahuye n’umuvandimwe ambwira uburyo ku bitaro bya Kibogora bamufashije, naje kujyayo abaganga baramfasha banyandikira indorerwamo z’amaso nzibona bidatinze. Ubu nasubiye mu kazi, mu buzima busanzwe. Ndashima OneSight na Leta y’u Rwanda ku bwo kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso.”

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu, ku bitaro bigera kuri 45 byo mu gihugu abagera ku 499,418 bagiye kwivuza amaso, aho abagera ku 176,828 basuzumwe uburwayi bw’amaso hakabonekamo abagera ku 125,846 bakeneye indorerwamo (amataratara).

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abagera muri 36,469 bonyine muri aba 125,846 ari bo babashije kubona amataratara, bityo ko izagena uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro amataratara ndetse n’izindi nsimburangingo mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo gihangayikishije, bikajya bibasha kwishyurwa n’Ubwishingizi bw’Ubuvuzi (Mutuelle de Santé).


Umwe mu basuzumwe bakavurwa

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abantu benshi bajya kwivuza amaso igihe cyararenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND