RFL
Kigali

Umukene araganya, umukire yabuze amahoro: Judith Uwanziga yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere 'Umuntu ugufite'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2022 14:28
1


Umuhanzikazi Judith Uwanziga yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yari imaze imyaka ibiri isohotse mu buryo bw'amajwi. Amashusho y'iyi ndirimbo ari kugaragara kuri shene ya Youtube yitwa "JJ love FamilyTV" isanzwe inyuzwaho ibiganiro byuje impanuro z'ubuzima busanzwe biyoborwa na Judith.



Nubwo ariyo ndirimbo ye ya mbere ashyize hanze, Judith ntabwo ari mushya mu muziki kuko yawutangiye akiri umwana muto wo mu Ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday school), ariko guhanga indirimbo abitangira amaze kuba ingimbi. Ati "Guhanga nabitangiye kuva mu wa mbere secondary ari bwo nahimbye indirimbo ya 1 yo kuramya ntabwo ari iyo nashyize hanze". 

Judith Uwanziga, umubyeyi utuye i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko mu muryango we nta we akomoraho ubuhanzi ahubwo ni "impano y'Imana.” Ku bijyanye n'intego ye mu muziki wa Gospel yinjiyemo, yagize ati: "Ni ugutambutsa message y'amagambo Imana iganiriza umutima wanjye buri munsi akagirira abanyarwanda n’abatuye isi bose umumaro". 


Judith Uwanziga yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere

Uwanziga yabwiye InyaRwanda.com ko arangamiye gukora umuziki nk'umwuga ni ukuvuga bikaba ubuzima bwe bwa buri munsi. Ati "Nifuza kugera ku rwego rw’aho kuririmba biba ubuzima bwanjye mbaho atari igikorwa nkora by situation kandi indirimbo zanjye zikagera ku rwego zifasha igihugu cyanjye no mu bindi bihugu byose bituye isi, mbese zigakiza, zikubaka, kandi zigahembura imitima.”

Muri iyi ndirimbo 'Umuntu ugufite' Judith aragira ati: "Umuntu ugufite aba afite byose, amahoro atemba nk'imigezi n'ubwo yaba akennye aba afite ibyiringiro by'ubuzima bushya abikiwe mu ijuru. Muri iyi si nabuze umuntu uhiriwe umukene ahora aganya, umukire ati nabuze amahoro, Yesu kukugira ni ko guhirwa gusa. Gukurikira ubutunzi bw'iyi si ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga, ubona icyo ushaka ejo ukifuza ikindi, wa si we uzashirana no kwifuza'

Kuba muri iyi ndirimbo aririmbamo ko yabuze umuntu uhiriwe muri iyi si, yavuze ko ubutumwa yashatse gutambutsamo ari ububwira abantu ko kuba ku isi nta gihe kwifuza k’umwana w’umuntu gushira. Yavuze ko umuntu ufite Yesu ari we uhiriwe cyane kuko aba afite byose. Ati “Inspiration nayikuye kuri observation y’ubuzima butandukanye nabonaga umunsi ku wundi;

Ndetse na 'situation' nari ndimo nshaka solution nsanga ari ugutunga Yesu wuzuye mu mitima y’abatuye isi. Message: ni uko kuba ku isi nta gihe kwifuza kw’umuntu gushira akiri mu isi. Ukize afite ibyo yifuza, ukennye nawe ni uko (gukira no gukena mu bifatika by’isi). Ariko ufite Yesu afite byose (ni ko guhirwa gusa)". 

Uyu muramyi Judith Uwanziga yadutangarije ko mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi ari we uza ku isonga mu bo akunda cyane mu Rwanda, naho hanze y’u Rwanda, akaba akunda cyane Judith Babirye wo muri Uganda. 

Jidith yifuza gukora umuziki nk'umwuga


Judith azwi mu biganiro anyuza kuri Youtube byuje impanuro z'ubuzima busanzwe

REBA HANO INDIRIMBO "UMUNTU UGUFITE" YA JUDITH UWANZIGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • judithnyinawumuntu91@gmail.com1 year ago
    Bless you all!!!





Inyarwanda BACKGROUND