RFL
Kigali

Ubwenge buzi ubwenge, Ndi idebe ryawe, Nitudafata ruswa nk'urundi rugamba dushobora gutsindwa: Amagambo 30 y'ubwenge yavuzwe na Bamporiki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2022 1:03
2


Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho nk'uko byemejewe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.



Ku mugoroba w'uyu wa Kane, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Bamporiki "akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo". Ahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco nyuma y'imyaka hafi 3 yari awumazeho dore ko yahawe izi nshingano n'Umukuru w'Igihugu tariki 04 Ugushyingo 2019. Ni inshingano yagiyeho nyuma y'imyaka isaga 3 yari amaze ari Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, izi nazo akaba yarazigiyeho nyuma yo kuba Umudepite kuva mu 2013.

Iyo yivuga bya Kinyarwanda, Edouard Bamporiki agira ati "Ndi Bamporiki wa Mwitende, Mwitende wa Habimana, Habimana wa Majangwe, Majangwe wa Muhizi, Muhizi wa Mugisha, Mugisha wa Musinga, Musinga wa Senyakayaga, Iwacu ni Nyamasheke- Nyaruguru". Bamporiki Uwayo Edouard yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Azwiho gukoresha Ikinyarwanda cyumutse mu mbwirwaruhame ze bigasaba benshi gushaka ababasobanurira ibyo aba yashatse kuvuga.

Muri iyi nkuru, InyaRwanda.com tugiye kugaruka ku magambo Edouard Bamporiki yavuze mu bihe bitandukanye, gusa turibanda ku yo yatangaje muri uyu mwaka wa 2022 ndetse n'andi y'impanuro, ubwenge n'adasanzwe yavuze mu myaka yatambutse. Bamporiki turi kuvuga, uretse kuba yari umwe mu bagize Guverinoma, ni n'umuhanzi w'umusizi, umukinnyi wa Filime n'Ikinamico ndetse akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo. Yamamaye mu Urunana akinamo yitwa Kideyo.

Mu bijyanye n’ibihembo, mu mwaka wa 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime “Long Coat”, iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b’abanyarwanda nka Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel, Mani Martin na Jimmy Gatete. Ni inshuti y'abahanzi nyarwanda dore ko amaze kugabira inka abahanzi banyuranye barimo Mani Martin, Social Mula, Patient Bizimana n'abandi. Nawe ariko yaragabiwe, mu bamugabiye hakaba harimo Alliah Cool.

Reka twitse kuri amwe mu magambo yavuzwe na Edouard Bamporiki:

1. Ubwenge buzi ubwenge:

Aya magambo yayanditse kuri Twitter tariki 04 Gicurasi 2022. Niyo yaherukaga kwandika mbere y'uko Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bitangaza ko ahagaritswe ku mirimo. Ni amagambo y'ubwenge azimije cyane, benshi bakaba batanze ibitekerezo ko batiyumvisha icyo yari ahatse kuvuga.

2. Nitudafata ruswa nk'urundi rugamba turwanya mu buryo runaka dushobora kuzatsindwa:

RIB yatangaje ko Bamporiki 'akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo'. Ushobora kwibaza niba hari imbwirwaruhame Bamporiki yigeze gutanga ku kurwanya ruswa. Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo mu bihe byashize, yaragize ati "Nitudafata ruswa nk'urundi rugamba turwanya mu buryo runaka dushobora kuzatsindwa. Ariko dukomeze kuzirikana ko Abanyarwanda badatsindwa kandi n'imishinga yapfuye ariyo bene yo banze gupfira". Hano yasabaga abanyarwanda guhagurikira kurwanya ruswa.

3. Ndi idebe ryawe:

Kuwa 09 Mutarama 2022 ni bwo hasakaye amashusho ya Bwana Bamporiki avuga ko ari idebe rya Isimbi Alliance [Alliah Cool] umwe mu bakinnyi ba filime b'ibyamamare mu gihugu. Mu mashusho y’amasegonda macye yasakaye, Bamporiki agaragara avuga mu Kinyarwanda cyiza kandi cy’umwimerere ati “Iyo umugore aguhaye inka ukayemera, ahandi iyo umugabo wayiguhaye witwa umugaragu ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera witwa idebe. Ndi idebe ryawe!”

Ibyatunguye benshi ni ukumva Bamporiki Edouard avuga ko yemeye kuba ‘idebe’ rya Isimbi Alliance. Bamwe bibajije niba ari ‘idebe’ basanzwe bazi iri rivamo amavuta cyangwa se ibindi, abandi ariko basanzwe bazi ikinyarwanda cy’umwimerere basobanura ko umugabo ugabiwe inka n’umugore yitwa ‘idebe’. Gusa hari n’abavuga ko ‘idebe’ ari umuntu watese cyangwa se batetesheje cyane. Mu bihe byo ha mbere ariko hari n’ababyeyi bajyaga batuka abana babo ko ari ‘idebe’ mu kumvikanisha ko nta bwenge bafite cyangwa se ari abaswa mu ishuri. 

Nyuma y'impaka n'ibindi biganiro byatigishije imbuga nkoranyambaga, Bamporiki yaje gusobanura impamvu yiyise Idebe, avuga ko iyo uri umugabo ukagabirwa inka n'umuntu w'igitsinagore, icyo gihe wowe wagabiwe uba uri idebe rye. Ati "Umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere bamutuye Inka nziza z'inzirungu bari banyaze muri Ankole, ngo ahitemo Umutware umwe azigabira, ahitamo kuzigabira Umugaragu we yakundaga cyane witwa Seruteganya. Uhereye uwo munsi Seruteganya yitwa idebe k'Umugabekazi. Kwiga ni uguhozaho". Ibi yabitangaje tariki 10 Mutarama 2022.

4. Umugabo ahindukira ku buriri ntahindukira ku ijambo:

Ubwo yari yitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2014, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umukinnyi wa filime ndetse akanazikora, akaba yari ari Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yatangarije abari aho ko mu bihembo by’ubutaha azahemba amadolari 1000 umukinnyi witwaye neza. Nyuma y’uko atangaje ibi, abantu banyuranye bagiye bibaza niba koko ari byo cyangwa yarabivuze mu rwego rwo kwikinira.

Nyuma y'ibi, inyaRwanda.com twaramwegereye tumubaza niba koko yarabivuze akomeje, maze adutangariza ko adashobora guhindukira ku ijambo, ati: “Ndi umugabo, kandi nk’uko babivuga mu Kinyarwanda ko umugabo ahindukira ku buriri adahindukira ku ijambo, ntabwo najya imbere y’abantu bangana kuriya ngo mbabeshye. Nibatora neza umukinnyi uzaba witwaye neza muri biriya bihembo ubutaha njye ariya mafaranga nzayatanga.”

5. Ntimwaba mwaranyuze mu bimene by'amacupa ngo nanirwe guca mu bimene by'ibicuma


Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame mu mwaka wa 2014 ni ukuvuga mu myaka 8 ishize, Bamporiki wari ukiri Umudepite hari aho yagize ati "Ibimene by’amacupa: Urugamba mwakoze ngo mbohoke ni urugendo rurerure ngereranya no kunyura mu bimene by’amacupa, mu cyerekezo muduhaye tuzakomeza kuzirikana ko mwababaye ngo tubeho kandi nzaharanira ko aya mateka meza mwubatse abato bazayasanga adatobamye kubera njye. “Ntimwaba mwaranyuze mu bimene by’amacupa ngo nanirwe guca mu bimene by’ibicuma.”

IGIHANGO: Nyakubahwa, mwarwaniye ineza, amahoro n’uburenganzira by’Abanyarwanda, abariho icyo gihe, abariho none n’abaza.. nsoje iyi baruwa mbasezeranya ko mu minsi yo kubaho kwanjye nzaba umurinzi w’ibyo mwagejeje ku Rwanda nkazabisanganiza abazankomokaho, kandi ngaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cy’Indashyikirwa ku isi kuko mwaduhaye intango inyemeza ibyo. Umuryango wanyu Nyakubahwa urindwe n’Imana kandi wubahwe na bose, Umuryango w’Inkotanyi zose usogongere kuri iri shimwe mbatuye". Kanda HANO usome ibaruwa yose.

6. Ubundi iyo uri umuntu uzwi, ukubonye yakagombye kuba yishyuye

"Biratangaza kubona umuntu anyura mu mujyi abantu bose bamuzi ariko atagira aho ataha, ubundi iyo uri umuntu uzwi, ukubonye yakagombye kuba yishyuye, ariko niba umuntu akubonera ubusa, uba utunze ubusa. Niba icyakugize icyamamare ari ubusa ubwo nacyo gitunze ubusa, aha rero tugomba gucaho akarongo tukemera tukiga". Ibi yabitangarije InyaRwanda.com mu 2016 mu gukebura abakinnyi ba Filime bishimira gusa kuba bazwi kandi nta cyo binjiza.

7. Ndi mu kazi Petit

Tariki 20/03/2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ijambo 'Ndi mu kazi petit' ryavuzwe bwa mbere na Edouard Bamporiki ubwo yakosoraga imvugo y'umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Uwari MC ari we Lucky Nzeyimana wa RBA yabajije Marie Paul Kayirebwa [Miss Popularity 2021]  ikibazo yabaza Umukuru w'Igihugu baramutse bahuye, undi mu kumusubiza atangira agira ati 'Namuhereza ikibazo,..', maze Bamporiki wari Umuyobozi ushinzwe Umuco mu nshingano ze aramukosora amubwira ko batavuga guhereza ikibazo ahubwo ko yakabaye avuga ngo "Namubaza nti".

Uwitwa Marina_94 kuri Twitter yasubije Bamporiki ko nta kosa uyu mukobwa yakoze, kuko wasanga wenda yari kwandika ikibazo akagihereza umukuru w'igihugu. Ati "Icyo utumvise n'iki se ko ukunda kwishyira imbere, yamuhereza ikibazo nyine! Kuki utatekereje se ko yacyandika akakimuhereza? (...)." Bamporiki yahise asubiza ati "Ndi mu kazi petit" bishatse kuvuga ngo "Ndi mu kazi wa mwana we". Kuva ubwo ijambo "Ndi mu kazi Petit" ryahise risakara, abashabitsi banatangira gucuruza imyenda yanditseho iryo jambo.

8. Imana y'u Rwanda yarakoze kudukiza ibirohwa

"Iyo isôko ari rizima byoroshya umurimo. Imana y'u Rwanda yarakoze kudukiza ibirohwa. Intekerezo nzima abaturage bazima. Umutoza w'Ikirenga ni we sôko tuvomaho". Aya magambo yayavuze tariki 27 Mata 2022. Yasubizaga kuri Twitter uwitwa Osée Nkurikiyimana wanditse ati: "Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Muri iyi minsi, nagize amahirwe yo kumva impanuro za Bamporiki na Gatabazi. Muri ingobokarugamba, muri abahizi muri abarinzi b'igihango, muri ba murwanashyaka b'u Rwanda. Nimukomere".

9. Mujye mutamika abana u Rwanda:

"Mu byo mwigisha byose mujye mutamika abana u Rwanda, kugira ngo nibakura bazajye bazirikana ko ari bo bazarasanira u Rwanda ndetse bakimana u Rwanda". Yabivugiye mu Karere ka Nyanza tariki 15 Mata 2022 mu gikorwa cyari cyateguwe na REB.

10. Umuzingo w'ibigwi by'Intwari ni Iriba bwavomwamo:

Bamporiki yanditse aya magambo kuri Twitter kuwa 27/03/2022

11. Ubumwe bw'intore bunoza intambwe:

Aya magambo yayakoresheje kenshi ku mbwirwaruhame ze ndetse urebye kuri Twitter ye gusa usanga yarayakoresheje inshuro hafi 10 muri uyu mwaka wa 2022.

12. Kwimana u Rwanda bibiza ibyuya ubigize:

"Kwimana u Rwanda bibiza ibyuya ubigize, bigatanga ibyishimo n'ishema ku banyarwanda twese. Mwishyuke umwo Benimana REG Basketball muduhaye ibyishimo Umu, nk'ikimenyetso cy'ibyiza ejo haje". Ibi yabyanditse tariki 14 Werurwe uyu mwaka nyuma y'uko REG itsinze US Monastir yo muri Tunizia.

13. Imana y'i Rwanda yarakoze kuturemera inzira itaduhanda

"Imana y'i Rwanda yarakoze kuturemera inzira itaduhanda itugeza ino, abageze ino twese iyi nzira ihenze, itaraduhenze ntinaduhande ntitukayibere ibihanda. Umwari ntiyimwe abamwigisha! Mpinga ibyara agasani tanga umuganda u Rwanda rwande n'ejo twese imihigo twese. Umugore ni ubuzima". Aya magambo yayanditse kuri Twitter tariki 08 Werurwe 2022.

14. Gusebya u Rwanda birasema

Bamporiki ati: "Gusebya u Rwanda birasema. Umunyarwanda usebya u Rwanda aseba mbere yarwo. Ntiwasebya icyo uricyo udasebye. Ntiwakanduza umwambaro wambaye utanduye. Dutarame u Rwanda abarutaramanaga bave ibuzimu". Yabyanditse kuwa 26 Gashyantare uyu mwaka.

15. Tubatamike amasomo, tubatamika n'u Rwanda


"Muri gahunda y'Ukwezi k'Umuco Mu Mashuri, nasuye Ishuri rya Les Poussins. Nahasanze u Rwanda, nahabonye abana: Bazi u Rwanda, Basa n'u Rwanda, Batamiye u Rwanda, Batarama u Rwanda! Babyeyi, Barezi, dukomeze dutoze neza, tubatamike amasomo, tubatamika n'u Rwanda! Bazakura barwimana". Ibi yabivuze tariki 25 Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yasuye ikigo cya Les Poussins giherereye i Gikondo muri Kicukiro.

16. Utabarutse atutira aba yujuje

"Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Paul Farmer Nshuti y'u Rwanda. Rwaratatse urarutabara, rwarahuruje uraruhururira, rwararirize uraruhoza, rwunamutse uhagararana narwo mu bwema. Washimiwe n'Umutware wacu mu isi, Umutware w'ijuru nakugororere". Aya magambo y'ubwenge yayavuze kuwa 21/02/2022 mu kunamira Prof. Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro.

17. Iyo umunyarwanda ageze mu bisambo aravuga ngo ibitari ibyanjye ntibirara mu byanjye

Ruzindana Rugasaguhunga ni we wanditse kuri Twitter aya magambo tugiye kugarukaho mu ngingo eshatu (17,18 & 19), hari kuwa 20 Gashyantare 2022, icyo gihe Hon. Bamporiki akaba yaraganiraga n'abanyarwanda baba mu Buyapani. Muri ayo magambo harimo ayo Bamporiki nawe yashyize (Retweet) kuri Twitter ye. Ati "Iyo umunyarwanda ageze mu bisambo aravuga ngo ibitari ibyanjye ntibirara mu byanjye. Iyo ageze ahantu ubupfura butagize icyo buvuze aravuga ngo twahanuwe n’Umukuru w’u Rwanda kuba imfura, kuba intwari, kuba intangarugero, ntabwo nshobora gutatira indangagaciro".

18. Ntitwifuza ko Umukuru w'Igihugu yatanga icyerekezo hakagira usuzugura icyerekezo cye

Bamporiki ati "Dukomere ku Rwanda, Ubunyarwanda, Umukuru w’u Rwanda. Turi Abanyarwanda, turwanira inyungu z’u Rwanda kandi ntitwifuza ko Umukuru w’u Rwanda yatanga icyerekezo hakagira usuzugura icyerekezo cye ngo tubyemere kuko turi mu murongo w’ubutatu budatana.

Ibi byahozeho kuva na kera: Wakoraga ku Rwanda, Umwami na Rubanda bagahaguruka. Wakora ku Mwami, Rubanda bagahagurukira rimwe. Wakora kuri Rubanda, Umwami agahaguruka! N’ubu ni ko bimeze kandi mwagiye mubona ingero; mwabonye aho umwana w’Umunyarwanda akorwaho ari mu mahanga Igihugu kigahaguruka kikamurwanaho ndetse kikabaza ngo kuki Umwana w’Umunyarwanda akorwaho?".

19. U Rwanda rurabona, u Rwanda ruraseka

U Rwanda ni ahantu, u Rwanda ni ukuntu, u Rwanda ni uburyo, u Rwanda rufite ikindi gisobanuro kirenze kuba ubutaka, imisozi n’abantu. U Rwanda rurumva, u Rwanda ruravuga, u Rwanda rurabona, u Rwanda rurishima, u Rwanda ruraseka, u Rwanda rurababara, uRwanda ni UBUZIMA. Iyi ntekerezo itujyemo, duharanire ko u Rwanda rutababara ariko tunibuke ko rufite ijisho rireba aho turi n’aho tujya bityo twibaze ngo ibyo turimo bimariye iki u Rwanda? Iyo bimeze gutyo n’iyo wari ugiye gutsikira uravuga ngo simbikora ntababaza u Rwanda".

20. Mukwete inkweto, ihaho rya none ni wo murage w'ejo

Ni amagambo y'ubwenge Bamporiki yavuze mu ntangiriro za 2022. Ati "Mukwete Inkweto, ihaho ryanone niwo murage w'ejo. Abakuru bubatse Ibigega, bararima batera imbuto; Kuhira, Kubagara, Kurinda, Gusarura no Guhunika ntawe Abato bazabisiganya. Kwanda k'u Rwanda ni inshinga izatondagurwa uko ibihe biha ibindi. 2020 Uzaduhire nk'Abahanuwe. U Rwanda nirweme". Hari kuwa Kuwa 4 Mutarama 2022.

21. Ubona uwangara, amwibutse umutongero w'Umutware wacu wabujije ab'umu kwangara


"Ubona uwangara, amwibutse umutongero w'Umutware wacu wabujije ab'umu kwangara. Nyuma amutungire urutoki uyu murwa twiyubakiye, amumenyeshe ko iteka rya wa wundi waruhezagamo Abarwo ryakuweho n'irigira riti: u Rwanda Rwacu Twese. Mwarakoze". Hari kuwa 15 Ugushyingo ubwo yavugaga ku ifoto nziza cyane yafashwe na Plaisir igaragaza umujyi wa Kigali mu gihe cya nijoro. Ni amagambo y'ubwenge yavuze aratira abanyarwanda bakunda kuba mu mahanga ubwiza bw'umujyi Kigali.

22. Iyo Abanyarwanda bacitsemo ibice tugera ahabi

Bamporiki yatanze impanuro ku rubyiruko, ati "Bana b'Abanyarwanda muramenye ntihazagire ubacamo ibice; kuko iyo Abanyarwanda bacitsemo ibice tugera ahabi; Indangagaciro z'umuco wacu tuzikomereho. Ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyagwenge, ubusambanyi n'ibindi byangiza ubuzima bwanyu ntabwo mubyemerewe; mubirwanye no muri bagenzi banyu batari hano kuko n'icyo uwize amarira Igihugu, muri ingabo zirwanira u Rwanda".

23. Kuvuga ko utazi Ikinyarwanda, tukumva ko ufite ubwenge nk'ubw'abazungu, nabyo ni igice cy'ubukoloni

"Ibi rero byo gushyira intekerezo z’abanyamahanga imbere, indimi zabo tukazishyira imbere, wavuga ururimi rwabo akaba ari bwo twumva ko uri igihangange, wavuga ko utazi ikinyarwanda tukumva ko ufite ubwenge nk’ubw’abazungu, na byo ni igice cy’ubukoloni". Ibi yabivuze muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yasuye abanyeshuri b'ishuri rya Nu-Vision High School ry'i Kabuga. Mu ntangiro za Werurwe 2022 ubwo yari muri Lycee de Kigali nabwo yavuze amagambo akomeye ati "Kubuza umwana wawe kuvuga ikinyarwanda ni ubukunguzi". Kanda HANO usome iyo nkuru.

24. Umuntu yakurira mu buyobozi bwa Perezida Kagame, hanyuma akaba ikigwari ate?

“Umuntu yakurira mu mateka y’Intwari nka Rwigema no mu buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, hanyuma akaba ikigwari ate?” Hano Bamporikie yaganiraga n’abanyarwanda batuye muri Koreya y’Amajyepfo na Cambodia, ubwo bizihizaga Umunsi w’Intwari z’igihugu, #Ubutwari22. Aya magambo ya Bamporiki yashyizwe kuri Twitter na Pamella Mudakirwa kuwa 6 Gashyantare 2022.

25. Kwiga biravuna cyane

"Kwiga biravuna cyane. Tekereza kwiga amashuri yose ukayaminuza, ariko bikarangira utamiye ibintu bikuyobya ubwenge. Bana b'u Rwanda mwirinde icyabayobya ubwenge cyose". Hano byari tariki 02 Gashyantare 2022 mu kwizihiza ukwezi k'Umuco mu Mashuri.

26. Harakabaho u Rwanda rurwana ku barwo

"Turi Umu. Dusangire Ishimwe duhaye Iy'i Rwanda yatwambukije irya nyanja! Umwega asanganije umusinga ubuzira umuze. Nshimye abaho akubutse. Akiri umwo, mwakotanye neza. Harakabaho u Rwanda rurwana ku barwo, uwanga u Rwanda arakubure Umutware umutura umutwaro ngo atwaze. #RwandeRwemye". Ni ubutumwa bwaherekeje ifoto ye n'umugore we mu mpera za Mutarama 2022.

27. Kwita umuntu Nyakubahwa atakiri mu nshingano ni ikimaneza

"Utanga kubahwa ni Nyiricyubahiro kuko afataho akaduhaho. Iyo ampaye inshingano aba abwiye abantu ngo banyubahe kubera izo nshingano. Rero ntabwo twahuza izina, ni amahano, ntabwo ari byo ubundi. Iyo uvuze ngo Nyakubahwa Bamporiki ntabwo ushobora kongera kuvuga ngo Nyakubahwa Perezida. Ni Nyiricyubahiro, ni we utanga kubahwa. Kwita umuntu Nyakubahwa atakiri mu nshingano ni ikimaneza ni ukuba nyine umwubashye kubera ko yigeze kugira inshingano akora ariko nta nubwo yakuburanya ngo n'uko batamwise Nyakubahwa". Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show ikorera kuri Youtube.

28. Sindasobanukirwa impamvu ababwirizabutumwa benshi bahamya umuriro w'iteka

Bamporiki ntiyemera ko hazabaho umuriro w'iteka nk'uko Abapasiteri n'ababwirizabutumwa babyigisha. Avuga ibi ashingiye ku rukundo n'impuhwe z'Imana. Yanditse kuri Twitter ati: "Ibyanditswe Byera-Bitagatifu maze imyaka isaga 30 mbyumva ariko sindasobanukirwa impamvu Ababwirizabutumwa benshi bahamya umuriro w'iteka. Ubwiza n'ubupfura impuhwe, urukundo n'imbabazi twumvana Umuremyi, byazasozwa no kuduhanisha umuriro Koko!? Mana babarira abakuvuze uko utari".

29. Uwatamiye u Rwanda ntatamira itabi

Bamporiki akunze kumvikana ahamagarira Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko gutamira u Rwanda. Avuga ko urubyiruko rwatamiye u Rwanda rudashobora gutamira itabi. Ati: "U Rwanda ni umushinga w’abakurambere bacu wo kubaka igihugu cy’igihangage gifite aho kerekeza. Iyo umwana w’u Rwanda yamaze gusobanukirwa ngo ndi ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko yarwo, ni njye uzakirwanira uwo ni wo muco w’ubunyarwanda. Rubyiruko bana b’igihugu mumenye ngo uwatamiye u Rwanda ntatamira itabi, ntatamira ibiyobyabwenge, ntatamira ibimwangiza." Ibi yabivugiye i Musanze kuwa 02/02/2022 mu ishuri rya Kampanga mu Murenge wa Kinigi.

30. Haguma amagara

Bamporiki yatuye amagambo meza ndetse n'ihumure ku Banyarwanda bari bahangayikishijwe cyane na Covid-19 (nubwo n'ubu igihari ariko si cyane nka mbere), ati "Abatangiye Umwaka muri mu kato mukomere, mutsinde, dutsinde muzagira umwaka mwiza uzira akandi kato ako ariko kose. Abatakarimo birinde icyakabatwaramo. Kwirinda, Kurinda abacu bikomeze kuturinda twese. Haguma amagara". Ni amwe mu magambo yatangaje ku itariki ya 01 Mutarama 2022 mu kwifuriza Abanyarwanda bose Umwaka mushya muhire.


Edouard Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nakaga1 year ago
    Ibyinshi yavuze byuzuye ubugoryi bikaba ubuhanga muri politic nyafrika murwego rwo kugaragaza ko ushoboye nyamara Uri idebe
  • Ali1 year ago
    Ntakundi,nonese ko yiyemereye ikosa, ubwo ibitaragaragaye ni byinshi.gusa hari bamwe mubarezi binararibonye batavugagura cyane nka bamporiki.





Inyarwanda BACKGROUND