RFL
Kigali

Kubuza umwana wawe kuvuga ikinyarwanda ''Ni ubukunguzi'' Hon. Bamporiki Edouard - VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/03/2022 22:59
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Hon Bamporiki Edouard yibukije abanyarwanda ko umuco ari ubuzima, ururimi (Ikinyarwanda) rukaba umurage uhuriweho n'abanyarwanda bose, ahamya ko kubuza umwana w'umunyarwanda kuvuga ikinyarwanda ari ubukunguzi.



Hon. Bamporiki yavuze ibi, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, nyuma y'umuhango wo gusoza ukwezi k'umuco mu mashuri, wabereye mu kigo cy'amashuri cya Lycée de Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa 11, Werurwe 2022.

Yatangiye avuga ko umuco ari ubuzima ati '' Umuco ni ubuzima, iyo urebye umurage w'abakurambere bacu n'indangagaciro ziranga abanyarwanda, indangagaciro zituma abanyarwanda bomatana n'u Rwanda, byari ubuzima bwabo bikabaha imbaraga zo gukora umurimo bikoreye, bakoreye u Rwanda, bikarangira nimugoroba bakora igitaramo ko babaye abesamihigo.''

''Ni umurage abantu batagombaga kwemera ko ukomwa mu nkokora, ariko habaye imbaraga nyinshi z'ubukoroni ndetse n'izubuyobozi bwasigariyeho ubukoroni, bituma tumera nk'aho intekerezo zacu zijya ahandi, tujya kuvoma ku mariba y'ahandi nk'abatagira iriba.''

Hon. Bamporiki yavuze ko ubu u Rwanda rurera abana bomatana n'umuco, kandi bomatana n'u Rwanda, mu gihe cyose.

Ati ''Ubuhanga bubuzemo umuco burica, ubuhanga bubuzemo umuco bworeka igihugu, ntabwo dukeneye kubishakisha, aho byatugejeje turahazi. Ubu turarera abana bomatana n'umuco, bomatana n'u Rwanda, mu ruhererekane rw'ibihe.''


Abajijwe ubutumwa yatanga ku babyeyi babuza abana babo kubuza ururimi rw'ikinyarwanda, yasubije avuga ko ari ubukunguzi kandi ari uguhemuka, bidakwiriye kubaho.

Yagize ati ''Ni ubukunguzi. Ntabwo ushobora kubuza umwana w'umunyarwanda kuvuga ikinyarwanda, ibyo byaba ari ubukunguzi, byaba ari uguhemuka, si iby' i Rwanda kuko ni nko kuvuga ngo 'Umwana wanjye sinshaka ko agira ikirango cyanjye.''

Yakomeje ati ''Ururimi rw'abanyarwanda ni umurage twese duhuje; abatubyara, twebwe n'abo tuzabyara, ni uburenganzira bw'umwana w'umunyarwanda. Iyo rero ugiye gukora ku burenganzira bw'umuntu, iteka ukwiye kugira ubwoba.''

''Ururimi rw'abanyarwanda, kuba abana baruhabwa n'ababyeyi, ntabwo ari icyo bagura, ni uburenganzira bwabo, umubyeyi utekereza ko yabuza umwana w'umunyarwanda kuvuga ikinyarwanda arahemuka, nareke, niyohe, kuko kuvuga ikinyarwanda ni ishema ryabo ni naho bazashingira ubuhanga bundi, kuko hari umunsi bazajya bisanga urwo rurimi barukeneye mu buryo rutagira ikindi kirusimbura.''


Itorero rya LDK ryataramye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND