RFL
Kigali

Umuhanzi akaba na Depite Edouard Bamporiki yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/07/2014 10:30
3


Umuhanzi, umwanditsi akaba n'umukinnyi w'amafilime, umukinnyi w'ikinamico urunana uzwi nka Tadeyo akaba n'umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda Bamporiki Uwayo Edouard yandikiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, ibaruwa ifunguye ikubiyemo ubutumwa bw'ishimwe mukomeye. Iyo baruwa iragira iti:



Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Mutabazi mukukuru mu babimbuririye itabaro, Mugaba w’ikirenga Nyir'ukubahwa. Munyemerere mu cyubahiro mbagomba, mbashimire urugamba rufite impamvu mwatangije mukabohora abari babikeneye kuko bari baboshye bigaragarira amaso, mukabohora kandi n’abatari bazi ko babikeneye kuko bari boboshye ku mitima.

Depite Edouard Bamporiki ni n'umuhanzi mu bintu byinshi bitandukanye

Depite Edouard Bamporiki ni n'umuhanzi mu bintu byinshi bitandukanye

Imyaka ya 1959-1994 Abayobozi bababanjirije bakoze politike mbisha yo kwanganisha Abanyarwanda bigeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ibyo bikorwa nita ubugwari, byasibanganyije ubutwari bwaranze Abanyarwanda dukumokaho twese babayeho hagati y'1958 - 0001. Uru rugamba rufite impamvu rwaranzwe n’akazi kenshi k’ubwitange umuntu atabonera igihembo , 1994-2014 Dufite icyo kuvuga kuko mwaduhaye Ijabo n’Ijambo Ntwari, n’abazudukomokaho mwabahaye intango  ‘Ndashimye’

Inzira Ndende Ntibura Ndarushye, Nyakubahwa Perezida Ndabashimirako mwirengagije uyu mugani Mugakora mugihe gishoboka n’ikidashoboka, Mwanze kugira uwo musiganya, murananirwa cyane ntimwiganda amahanga abatereranye ntimwaduta , muritanga kugeza nubu, ariko niko Umutabazi Amera, Abatazi ntibaba babili ‘ Ndashimye’

Mwavanye Bus Rwanda ku manga :  u Rwanda Ngereranya na Bus itwaye Abanyarwanda , uwababanjirije yarayitwaye  ayiparika kumanga, Abanyarwanda basigara mukangaratete Amahanga aradukwena, Nyirimpuhwe Nyinshi, utabara udateye inzuzu ngo Imana yere, uramira abepfo n’abaruguru.. Bus Rda iva kumanga uyiha icyerekezo aha hari hakwiriye umutabazi ‘ Ndashimye’

Utabarutse atutira aba yujuje: Nyakubahwa, mbashimira munyemerere nshimire abameneye u Rwanda amaraso bagatabaruka bamwe batabonye n'uko rusa, munyemerere bose mbite bakuru kubera ubwo bwitange nta muto ku itabaro, kandi ubwo bayameneye u Rwanda rukaba  ruriho kubwabo, batabarutse bagitutira ariko ibyuzuye nibo ntango. “ Bashimwe”

Ibikomere:  Turi ikinyejana cyakomeretse, hari abakomerekejwe na Jenoside bakorerwaga (Physical Genocide) , hari abakomerekejwe  n'uko ababo bakoraga Jenoside  bibwiraga ko bari kwica abatutsi gusa ariko mu gihe kimwe babaga bica abana babo n’abagore babo muburyo butaziguye (Moral Genocide) twese abakomeretse uko  nimwe dushakaho icyomoro . ‘Ndashimye’

Aha Depite Bamporiki ari kumwe n'umufasha we Claudine

Aha Depite Bamporiki ari kumwe n'umufasha we Claudine

Ibimene by’amacupa : Urugamba mwakoze ngo mbohoke ni urugendo rurerure ngereranya no kunyura mu bimene by’amacupa, mu cyerekezo muduhaye tuzakomeza kuzirikana ko mwababaye ngo tubeho kandi nzaharanira ko aya mateka meza mwubatse abato bazayasanga adatobamye kubera njye. “Ntimwaba mwaranyuze mu bimene by’ amacupa ngo nanirwe guca mu bimene by’ibicuma.”

IGIHANGO:  Nyakubahwa, mwarwaniye ineza, amahoro n’uburenganzira by’Abanyarwanda , abariho icyo gihe , abariho none n’abaza.. nsoje iyi baruwa mbasezeranya ko mu minsi yo kubaho kwanjye nzaba umurinzi w’ibyo mwagezejeje ku Rwanda nkazabisanganiza abazankomokaho, kandi ngaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cy’Indashyikirwa ku isi kuko mwaduhaye intango inyemeza ibyo. Umuryango wanyu Nyakubahwa  urindwe n’Imana kandi wubahwe na bose, Umuryango w’ Inkotanyi zose usogongere kuri iri shimwe mbatuye.

Bamporiki Edouard MP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habumuremyi david9 years ago
    bamoriki yavugishe ukuri
  • alice9 years ago
    Uri umuhanga Uvuze ukuri.. Uwiteka azabiture ubutwari bwabo
  • kwizera aaron9 years ago
    KAGAME POUL NTITWABONA UKO TUMUSHIMA. GUSA NUMUGABO WIBIHE BYOSE KWISI.





Inyarwanda BACKGROUND