RFL
Kigali

Shampiyona ya Boccia agace kabanziriza aka nyuma, kegukanwe na Rutsiro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/05/2022 19:00
0


Kuri uyu wa gatandatu mu Karere ka Ngororero, hakinwe agace ka kane ka shampiyona ya Boccia, kegukanwa na Rutsiro.



Umukino wa Boccia, ni umukino ukinwa n'abantu bafite ubumuga bukomatanyije, aho ufite umwihariko ko ikipe imwe ishobora kubamo abahungu n'abakobwa ariko ikipe ikaba igira abakinnyi 3.

Uyu mukino kandi abakinnyi bakina bicaye ku ntebe, aho mu kibuga haba harimo usifuzi ujyenda abereka uko umukino uhagaze. Kuri uyu wa Gatandatu rero mu Karere ka Ngororero mu ntara y'iburengerazuba, nibwo hakinwaga agace ka Kane kabanziriza aka nyuma kazabera mu mujyi wa Kigali. Agace ka mbere kabereye muri Rulingo tariki 30 Mutarama uyu mwaka, agace ka kabiri kabera muri Ruhango tariki 26 Gashyantare, agace gatatu kabera muri Gasabo tariki 12 Werurwe uyu mwaka.


Aka gace kitabiwe n'amakipe atatu ariyo Ngororero, Centre Koma na Rutsiro. Umukino wafunguye Ngororero yatsinze Rutsiro amanota 5-3, umukino wa kabiri Centre Komera itsinda Ngororero 4-3, naho mu mukino wa shaje Centre Komera itsindwa na Rutsiro amanota 9-1.

Sekarema Jean Paul yatangaje ko aka gace kabashimishije cyane, kuko bahasanze abafana batacyekaga. Yagize ati " muri rusange iyi mikino yadushimishije kandi twayakiriye neza. Ubwitabire bw'abantu nicyo kintu cya mbere cyanshimishije, wabonaga abana benshi basonzeye kureba uko abana bafite ubumuga bakina, ndetse n'abandi bantu batandukanye bari bafite amatsiko y'uko uyu mukino ukinwa."

Biteganyijwe ko umunsi wa 5 wa shampiyona uzakinwa tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, ubere mu Karere ka Nyarugenge.


Abafana bari babucyereye












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND