Abanyamideli n’abahanzi bagera kuri 12 bahuriye mu itsinda rya ‘Burundian Queen in the Making’ bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bikorwa bitandukanye byiganjemo gususurutsa no gufasha abantu kugira ibirori biboneye.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Burundian Queen in
the Making’ Akimana Honorine yagize ati: ”BQM turi itsinda ry’abakobwa bishyize
hamwe aho tugenda dutanga serivisi zinyuranye hano mu Burundi mu bitaramo n’ibirori
bigenda biba hirya no hino mu gihugu.”
Akomeza agira ati:”Imyidagaduro y’u Burundi imaze kwaguka ariko natwe twashatse
gukomeza kugira uruhare mu kuyinoza turimo abaririmbyi, ababyinnyi, dufasha mu
kwakira abashyitsi bagana u Burundi dufitemo n’abanyamideli bagenda bamamaza
ibikorwa byacu n'iby’abandi.”
Honorine yongeraho ati: ”Turifuza ko mu gihe kitari icya kure uretse kumenyekana
hano mu Burundi, tuzaba tumaze kubaka izina muri East Africa dore ko tujya tunakora challenge z’indirimbo
zitari iz'abarundi gusa ahubwo n’abandi bahanzi kandi tukabona abantu barabyishimira
cyane.”
Akimana Honorine uyobora BQM ni umushabitsi w’umurundikazi ufite
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Buvuzi. Akunda kwandika
kandi afite intego yo gufasha urubyiruko gutera imbere binyuze mu
kubashishikariza gukora cyane, kubafasha kubyaza impano zabo umusaruro ku bw’ejo
hazaza habo.
Munezero Yvanny Chandrene
Mugisha Divine
Ikezwe Valene
Kezimana Arielle Belisa
Nishimwe Nadine
Nishimwe Belise
Mugabekazi Ange Ciella
Dushime Irene
Haramahoro Ange Kelly Gabriella
Dushime Rose Darlene
Kaze Lydia
Akimana Honorine
Burundian Queens in the Making
‘Burundian Queens in the Making’ wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye
Akimana Honorine Umuyobozi Mukuru wa BQM wamukurikirana ku
mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO