Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Prince Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati "Nibyo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze".
Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye". Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".
Prince Kid utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi
TANGA IGITECYEREZO