RFL
Kigali

Prince Kid utegura Miss Rwanda afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/04/2022 14:12
1


Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda mu bihe bitandukanye.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Prince Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati "Nibyo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze". 

Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye". Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".


Prince Kid utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murekatete Mbangutse 1 year ago
    Niba Prince yarakoze ikicyaha cyihohotera abihanirwe uku nukwangiriza abana bacu.ariko ubundi ubugabo akwiriye gutaranya banyampinga? Bagiye bashaka abari nabatega rugori akaba aribo bategura abarushanwa yabanyampinga





Inyarwanda BACKGROUND