Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihugu cya Nigeria, hasakaye ifoto igaragaza bimwe mu bigize inkwano umuryango wasabye umusore wifuza kubana n’umukobwa wabo. Ku rutonde rw’ibintu bitandukanye byasabwe umusore, harimo amafaranga ndetse n’ibiribwa.
Mu muco nyarwanda tuzi ko inkwano ari ishimwe
umuryango w’umusore uha ababyeyi b’umukobwa, mu rwego rwo kubashimira uburere bwiza
bahaye umukobwa wabo.
Mu myaka yashize mu muco nyarwanda inka niyo yatangwaga
nk’inkwano, ariko uko iterambere ryagiye riza byaje kugera aho hifashishwa
amafaranga aho gutanga inka.
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru yatangaje abatari
bake, aho umuryango wo muri iki gihugu ubwo wasabaga inkwano umusore wifuza
kubana n’umukobwa wabo wakoze urutonde rw’ibigize inkwano, hakaba harimo amafaranga
ndetse n’ibiribwa bitandukanye.
Ifoto igaragaza bimwe mubyo uyu muryango wifuza nk’inkwano, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ku rupapuro uyu muryango wari
wanditse ko wifuza imifuka 3 y’umuceri (wo mu mahanga), 3 y’ibishyimbo, 10 y’ibitunguru, amateke, amajerekani 4 y’amavuta yo guteka, Ama-Naira 2,100,000 (5,180,240 Frw) n’ibindi
bitandukanye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bitekerezo bitandukanye
batanze batangajwe cyane n’inkwano uyu muryango wasabye umukwe wabo kugera n’aho
bamusaba n’ibiribwa.
TANGA IGITECYEREZO