Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umusaza witwa Yosia Mwesigye w’imyaka 83 y’amavuko uri mu byishimo nyuma yo kunguka umwana w’imfura ageze mu zabukuru. Uyu musaza akibana n’umugore we wa mbere witabye Imana yamaze imyaka 57 ategereje urubyaro ariko ntibyakunda. Uyu mwana w’imfura yamubyaranye n’umugore we wa kabiri.
Uyu musaza Yosia Mwesigye ari mu byishimo byinshi byo
kwitwa umubyeyi ageze mu zabukuru nyuma yo kugerageza gushaka urubyaro akibana
n’umugore we wa mbere witabye Imana ariko bikanga.
Yosia yamaze imyaka 57 yose ategereje ko yakunguka
umwana ariko biranga kuko umugore we wa mbere witabye Imana afite imyaka 79, yari afite ibibazo bituma atabasha kubyara.
Amakuru avuga ko uyu musaza yashyingiranwe n’umugore
we wa mbere witwaga Jane Tukamuhabwa mu mwaka 1962 ubwo Yosia
yari afite imyaka 23 y’amavuko.
Aba bombi bakibana baje kujya mu mavuriro atandukanye abaganga
bababwira ko ntakibazo bafite bashobora kubyara ariko bategereza ko nabo babona
umwana baraheba. Nubwo bahuye n’ibi bibazo Yosia yakomeje kuba umwizerwa ku
mugore we.
Mu mwaka 2008, umugore w’uyu musaza yaje gufatwa n’uburwayi
bwa kanseri y’inkondo y’umura aza kwitaba Imana mu mwaka 2018.
Nyuma y’uko umugore we yitabye Imana nta mwana
babyaranye, Yosia yasigaye abana n’abakozi be ndetse n’abana yareraga.
Ku myaka 79 y’amavuko, uyu musaza yaje gutekereza
kongera gushaka undi mugore nyuma y’uko mushiki we witwa Feredansi Tumushabe amweretse umukobwa
yamuhitiyemo ko yamubera umugore. Ntibyatinze nawe afata icyemezo
ashyingiranwa n’uyu mukobwa w’inkumi witwa Sharon Arinaitwe.
Nyuma y’imyaka ibiri aba bombi bashyingiranwe, Sharon
w’imyaka 29 y’amavuko yaje gutwita maze kuwa 23 Werurwe abyara umwana w’umuhungu.
Yosia nyuma yo kunguka imfura ye ageze mu zabukuru
yagize ati: “Ndanezerewe cyane kuba Imana yampaye umugisha wo kunguka umwana
ngeze mu zabukuru. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzigera nunguka umwana, nakomeje
gusenga none bwa nyuma, Imana isubije amasengesho yanjye ubu ndi umubyeyi.”
Sharon yatangaje ko Yosia ari umugabo mwiza ukunda umuryango we ndetse ko azakomeza kumwitaho igihe cyose azaba akiriho.
TANGA IGITECYEREZO