RFL
Kigali

Umusore yasanze umukunzi we aho yasohokanye n’undi musore amwaka ibyo yamuguriye birimo inkweto, Perruque na telefone-VIDEO

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/04/2022 13:28
0


Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umusore wasanze umukunzi we aho yari yasohokanye n’undi musore maze agafata icyemezo cyo kumwaka ibintu bitandukanye yamuguriye birimo inkweto, imisatsi y’imikorano izwi nka perruque ndetse na telefone.



Uyu musore utamenyekanye amazina ye yatangaje abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kujya muri resitora umukunzi we yari arimo n’undi musore maze agatangira kumutonganya.

Mu mashusho uyu musore yagaragaraga arakaye cyane, maze nta kuzuyaza ahita atangira gufata bimwe mu byo uyu mukobwa yari afite bivugwa ko yari yaramuguriye mu mafaranga ye.

Bimwe mu byo uyu musore yatse uyu mukunzi we harimo telefone ngendanwa, inkweto yari yambaye ndetse n’imisatsi y’imikorano abagore n’abakobwa bambara ku mutwe izwi nka Perruque cyagwa wig. Umusore nyuma yo kwisubiza ibyo yaguriye umukunzi we yahise asohoka muri iyi resitora aragenda.

Ubwo umusore yakoraga ibi byose, mu mashusho uyu mukobwa yagaragaraga agerageza kurwanya uyu musore kugira ngo areke kumusebya mu ruhame ariko we ntiyabyumva akomeza kumwaka bimwe mu byo yari afite.

Hafi y’uyu mukobwa hari undi mukobwa mugenzi we bivugwa ko ari inshuti ye, wari wicaye iruhande rwe areba ibiri kuba yatangaye.

REBA VIDEO:

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND