Kigali

Umugabo yaciye agahigo ku Isi nyuma yo kureba Filime imwe inshuro 292 mu masaha 720

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:19/04/2022 12:21
1


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umugabo waciye agahigo ku Isi, nyuma yo kureba filime yiswe "Spider-Man: No Way Home" inshuro 292 mu masaha 720. Uyu mugabo yaciye aka gahigo, nyuma yo gukoresha agera ku $3,400 yaguze amatike yo kwinjira mu nzu zerekanirwamo sinema.



Uyu mugabo witwa Ramiro Alanis, utuye muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu byishimo byinshi, nyuma yo kwandikwa mu gitabo cya Guiness World Records cyandikwamo abantu baciye uduhigo hirya no hino ku Isi.

Ramiro ibi yabigezeho nyuma yo kureba filime yiswe "Spider-Man: No Way Home" inshuro 292 mu nzu zitandukanye zerekanirwamo sinema.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yamaze amasaha 720 ari kureba iyi filime, mu gihe cy’amezi 3 yose. Ramiro kugira ngo ace aka gahigo, byamutwaye agera ku $3,400 (3,501,034 Frw) yaguze amatike yo kwinjira mu nzu zitandukanye zerekanirwamo sinema.


Ramiro Alanis (uwa mbere ibumoso) mu byishimo byinshi nyuma yo guca agahigo ku Isi.


Ramiro (iburyo) yakoresheje $3,400 agura amatike kugira ngo ace aka gahigo.

Si ubwa mbere uyu mugabo aciye agahigo ku Isi kuko no mu mwaka 2019, ariwe wari ufite aka gahigo ko kureba filime imwe inshuro nyinshi. Ibi akaba yarabigezeho nyuma yo kureba filime yiswe "Avengers: Endgame" inshuro 191.

Aka gahigo Ramiro yaje kukamburwa mu mwaka 2021 gahabwa umugabo witwa Arnaud Klein, wari umaze kureba filime yiswe "Kaamelott: First Installment" inshuro 204 mu nzu zitandukanye zerekanirwamo sinema.

Mu rwego rwo kongera guca aka gahigo, Ramiro yamaze ibyumeru bitari bike, amara amasaha 12 n’iminota 12 buri munsi, areba iyi filime yiswe "Spider-Man: No Way Home". Ubwo yabaga ari kureba iyi filime nta kindi gikorwa yakoraga, ndetse no kureba muri telefone cyangwa kujya mu bwiherero ntabyo yakoraga.

Mbere yo kumwandika mu gitabo cya Guiness World Records, Ramiro yabanje gutanga amatike yose yaguze ubwo yabaga yagiye kureba iyi filime mu rwego rwo kwemeza ko ariwe uciye aka gahigo ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boaz Niyomungyeri2 years ago
    Akumiro mbonye, ramiro alanis nyuma yogushirwa murico gitabo sibyogusa akwiriye kumenyena hose hose murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND