RFL
Kigali

Nigeria: Umugore yarangije kaminuza ku munsi umwe na bucura bwe

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:18/04/2022 18:44
0


Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugore wasoje amasomo ye muri kaminuza ku munsi umwe n’umuhungu we akaba na bucura bwe. Mu mafoto n’amashusho y’uyu mugore n’umuhungu we yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanaga bombi akanyamuneza ari kose.



Nyuma yo kurangiza gukora ibizamini byo muri kaminuza, umugore wo mu gihugu cya Nigeria ari mu byishimo nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza ku munsi umwe na bucura bwe.

Uyu mugore witwa Ogbonna Chinyere ndetse n’umuhungu we Dennis Samuel Tochukwu amakuru avuga ko bombi barangije muri kaminuza yitwa Federal University Wukari, iri muri leta ya Taraba.

Dennis umuhungu w’uyu mugore warangije muri iyi kaminuza mu ishami rya Computer Science niwe wasoje gukora ibizamini mbere maze umubyeyi we nawe aza kubisoza nyuma y’iminsi ibiri.

Amakuru avuga ko uyu mugore yatangiye kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka 2018 nyuma y’umwaka umwe umuhungu we atangiye kwiga.

Amashusho ndetse n’amafoto y’aba bombi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yaberekanaga bombi akanyamuneza ari kose bambaye imipira y’umweru iriho umuti w’ikaramu buri umwe ari kwandika kuri mugenzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND