RFL
Kigali

Umugore yafashije umugabo uba ku muhanda amuzana mu nzu ye none ubu bombi baritegura kwibaruka imfura yabo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:18/04/2022 17:30
2


Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umugore wafashije umugabo yasanze ku muhanda atagira aho aba akamuzana mu nzu ye akamwitaho none ubu akaba atwite inda ye ndetse ari hafi kwibaruka.



Inkuru y’uyu mugore yatangaje abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza uko yafashije uyu umugabo utagira aho aba amusanze ku muhanda bikarangira abaye umukunzi we.

Mu mashusho uyu mugore ukoresha amazina ya Starringsarraa yashyize ku rubuga rwa TikTok, yerekanaga umunsi wa mbere ahura n’uyu mugabo amusanze ku muhanda ndetse akamuha n’amafunguro.

Mu magambo uyu mugore yaherekesheje aya mashusho yavugaga ko yahisemo gufasha uyu mugabo nyuma yo kumutambukaho inshuro zitari nke yicaye ku muhanda ahantu hamwe.

Ubwo yakiraga amafunguro yari ahawe, uyu mugabo wabonaga afite akanyamuneza ku maso. Byaje kugera aho uyu mugore ahagurutsa uyu mugabo aho yari yicaye maze amujyana iwe mu rugo amuha aho aryama.

Hari agace kamwe muri aya mashusho kerekanaga uyu mugabo ari mu buriri n’uyu mugore ndetse haza n’akandi umugabo ari gukora kunda y’uyu mugore mu rwego rwo kwerekanaga ko bombi bari hafi kwitegura kwibaruka imfura yabo.

Hari umwe mu bakunzi b’uyu mugore wanditse aho bashyira ibitekerezo ashidikanyaga ko ashobora kuba adatwite maze nawe ahita amumara amatsiko agira ati: “Ntago turi gutera urwenya ngiye kwibaruka mu minsi mike iri mbere.”

REBA VIDEO: 

@starringsaraa One Womens trash is another womens treasure @Tino Romero  #love #fyp #nyc Home - Edith Whiskers" href="https://www.tiktok.com/music/Home-6773436955838401285"> Home - Edith Whiskers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • framut20062 years ago
    Je felicite cette Dame!!! Je souhete pour Elle l' amour Excellente de Dieu comme Elle a tombé amoureuse de cet Home. Umugore warakoze
  • munygak@gmail.com2 years ago
    This is a great opportunity to find woman with good heart and lovely





Inyarwanda BACKGROUND