RFL
Kigali

Umukobwa yajyanye inshuti ze z’abakobwa aho yari agiye guhurira n’umukunzi we none umusore agiye kurushinga n’umwe muri bo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:18/04/2022 13:47
2


Umusore ukoresha amazina ya Gabby A BornRich ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ari kwitegura gushyingiranwa n’umukobwa bahuye yaherekeje uwahoze ari umukunzi we. Aba bombi batangiye kuvugana nyuma yo kuva aho umusore yari yaje guhurira n’uwahoze ari umukunzi we ndetse ubu baritegura kurushinga.



Gabby A BornRich mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook yavuze ko uyu mukunzi we bitegura kurushinga yari umwe mu bakobwa batatu bari baherekeje uwahoze ari umukunzi we aho bari guhurira bakaganira.

Umusore ndetse n’uwahoze ari umukunzi we bombi bahuriye ku rubuga rwa Facebook mu mwaka 2020 maze kuva ubwo batangira kuvugana ndetse bigera naho umusore atumira umukobwa ngo baganire. Gabby mu magambo ye yagize ati: “Kuwa 7 Werurwe 2020 nibwo namutumiye ngo duhure tuganire. Mu kuza yaje azanye n’abakobwa batatu b’inshuti ze. Byarantunguye cyane.”

Yakomeje avuga ko ubwo yari agiye gutaha umukozi wa resitora barimo yamuzaniye fagitire iherekejwe n’agapapuro kariho nimero za telefone. Nyuma y’umunsi umwe, Gabby yaje guhamagara izi nimero atungurwa no gusanga ari iz’umwe muri ba bakobwa batatu bari baherekeje umukunzi we baje ngo abagurire amafunguro.

Ntibyatinze kuko aba bombi bakomeje kuvugana ndetse bigera naho uyu musore atandukana n’umukunzi we maze atangira gukundana nimwe mu inshuti ye. Mu mpamvu uyu musore yatangaje yatumye atandukana n’uyu wahoze ari umukunzi we nuko atishimiye ko uyu mukobwa yazanye inshuti ze aho bari guhurira.

Gabby uri kwitegura gushyingiranwa n’umukunzi we mushya yakomeje avuga ko uyu mukobwa bahoze bakundana atazi ko akundana n’inshuti ye ndetse aboneraho no kugira inama abakundana ko niba mugenzi wawe yagutumiye ngo muganire atari byiza kuzana n’inshuti zawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe1 year ago
    Mbashije kumirwa.gusa ni kenshi ibyo biba cyane
  • Patiance1 year ago
    Ndumiwe koko gunda nibyiza pee ark icyiza kurusha nukudakundana





Inyarwanda BACKGROUND