Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umugore witwa Chalise Smith w’imyaka 50 y’amavuko, uri kwitegura kwibaruka umwuzukuru we nyuma yo gutwitira umukobwa we w’imyaka 24 y’amavuko ufite uburwayi butuma atabyara.
Uyu mugore Chalise Smith w’abana umunani utuye
muri leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufasha umukobwa
we akemera kumutwitira ubu ari kwitegura kwibaruka umwuzukuru we.
Kaitlyn Munoz w’imyaka 24 y’amavuko akaba n’umukobwa
w’uyu mugore, abaganga bamubwiye ko afite uburwayi butuma atabasha kubyara.
Mu mwaka 2019 nibwo Kaitlyn yafashwe n’uburwayi bwitwa
Sjogren’s Syndrome bwatumye bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro ye yangirika bituma
atazaba akibasha kubyara, ibintu byamubabaje cyane kuko akunda abana cyane
nkuko yabitangaje.
Mbere yo gufatwa n’ubu burwayi, hakoreshejwe uburyo
bwa IVF (In vitro fertilisation) bukorwa hahuzwa intangangabo n’intangangore
muri laboratwari nyuma gutwita bigakomereza muri nyababyeyi, Kaitlyn utuye mu
mujyi wa El Paso, muri leta ya Texas yibarutse umwana we w’imfura (Umuhungu)
ubu ufite imyaka ibiri y’amavuko.
Kaityln n'umubyeyi we Chalise
Aritegura kwibaruka ubuheta bw'umukobwa we akaba n'umwuzukuru we
Chalise Smith umubyeyi wa Kaityln nyuma yo kubona umukobwa we nta yandi mahirwe afite yo kongera kubyara undi mwana, yaje gufata icyemezo cyo kumutwitira. Uyu mugore yaje kubwira umukobwa we ko yifuza kumufasha kubyara undi mwana biramutungura cyane.
Nyuma nibwo
hakoreshejwe uburyo bwa IVF maze uyu mugore aza gutwita, ndetse ubu aritegura
kwibaruka umwana w’umukobwa muri Gicurasi akaba ubuheta bw’umukobwa we ndetse akaba n’umwuzukuru
we.
TANGA IGITECYEREZO