RFL
Kigali

Peace Cup: Habaye impinduka ku mukino uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kubera abanyeshuri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/04/2022 10:58
0


Umukino uzahuza Rayon Sports na Musanze FC mu mikino y'igikombe cy'Amahoro wahinduriwe amasaha kubera abanyeshuri bazaba bakoresha sitade.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba ni bwo Rayon Sports izakira Musanze FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro. Uyu mukino uzebera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ari na ho Rayon Sports isanzwe yakirira imikino yayo. Umukino ubanza wabereye i Musanze, Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa  na Musanze.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuzaba kuwa 20 Mata ku isaha ya saa 15:00 PM ariko waje guhindurirwa isaha ushyirwa saa 18:00 pm. “Twagiranye ibiganiro n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA twumvikana ko uyu mukino washyirwa ku mugoroba kuko ku manywa sitade ya Nyamirambo izaba iri gukoresha mu gikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri.” Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza aganira na InyaRwanda ku murongo wa telephone.

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kugomeza mu kindi cyiciro. Naho Musanze FC yo ikaba isabwa kunganya igitego kimwe kuri kimwe kuzamura igahita yikomereza.


Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wahinduriwe amasaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND