RFL
Kigali

Amateka ya Korali Umuseke ya ADEPR Nyamata yashyize hanze indirimbo yabo ya kabiri “Ukomeze Intambwe"-VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:4/04/2022 17:25
2


Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 Korali Umuseke ya ADEPR Nyamata yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise “Ukomeze Intambwe“.



Umuyobozi wungirije Methode RUZIMBANA aganira na InyaRwanda.com, yagarutse ku mpamvu bahisemo gusohora iyi ndirimbo n'icyo wifuza ko yamarira abazayumva. Ati: “Mu minsi ishize twasohoye indirimbo yitwa “IJAMBO RY'IMANA” tubwira abantu ko bakwiye kumva ijambo ry’Imana bakarikunda kuko ijambo ry’Imana rifite umumaro ukomeya cyane". 

"Ijambo ry’Imana ni inkota ityaye cyane, Ijambo ry’Imana rituma umuntu wari wihebye yongera kugira ibyiringiro, Ijambo ry’Imana ni umuti. Muri iyi ndirimbo tubwira abantu bafite ibibazo, abahangayitse, abashaka kwiyahura ko ijambo ry’Imana ari ryo gisubizo. Mu masaha make ashize twasohoye indi ndirimbo nziza cyane yitwa “UKOMEZE INTAMBWE”".

Arakomeza ati "Ni isengesho Korali Umuseke irimo gusenga ariko kandi tukifuza kurisengana n'abandi. Intego y'iyi ndirimbo Uwiteka akomeze intambwe zacu he kubaho impamvu n'imwe yatuma tumwimura. Ikindi tugiye kwinjira mu gihe Abanyarwanda ndetse n'isi yose Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duhumuriza abanyarwanda tubabwira ngo ni bakomere Uwiteka akomeze intambwe zabo".

RUZIMBANA Methode Umuyobozi Wungirije muri Korali Umuseke

Uwase Grace Umuyobozi wa Korali Umuseke

Ubusanzwe Korali Umuseke ni itsinda ry'abaririmbyi rikora umurimo wo kwamamaza ubwami bw'Imana biciye mu ndirimbo zo kuramya, guhimbaza n'izindi zishingiye kuri uwo murongo. Ikorera umurimo mu itorero rya ADEPR ry'u Rwanda, mu rurembo rwa Ngoma, muri Paroise ya Nyamata, ku itorero rya Nyamata. 

Korali Umuseke yatangiye Umurimo w'Imana mu mwaka wa 1998 , itangirira mu ishuri ry'icyumweru (Sunday School). Mu mwaka wa 2005 ni bwo itorero ryashimye gucutsa Korali Umuseke no kuyiha ubuzima gatozi bituma abenshi muri yo batangira kwiyumvamo inshingano zo kuyobora abandi, no kwiga ibijyanye no kwandika indirimbo, gucuranga, kuririmba n'izindi mpano z'umwuka.

Nyuma yaho korali Umuseke yagiye ikora ingendo z'ivugabutumwa hirya no hino cyane cyane kandi ryagize umusaruro mu guhindurira benshi ku gukiranuka ndetse abenshi bakira agakiza ka Yesu Kristo, ndetse bituma abagize korali barushaho kuvugururwa mu muhamagaro.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo Korali Umuseke yasohoye Umuzingo (Album) wa mbere w'indirimbo z'amajwi (Audio album Vol 1) zari indirimbo zigera mu icumi, zagize umumaro ukomeye mu buzima bw'umwuka kuri benshi byatumye ibihangano byabo bigera kure aho batabashaga kwigerera ubwabo.

Mu mwaka wa 2018 nabwo Korali Umuseke yasohoye indirimbo 2 z'amajwi mu rwego rwo gusubukura urugendo rw'ivugabutumwa rirenga imbibi kandi izo ndirimbo ziyongereye ku zari zarazibanjirije zagize umusaruro ukomeye kuri benshi.

Uko ibihe byagiye bisimburana Korali Umuseke yagiye ikomeza umurimo w'Imana yaba mu bice bitandukanye mu gihugu no mu mujyi wa Kigali kandi ivugabutumwa rigira uruhare runini mu iyamamazabutumwa bwiza.


Korali Umuseke iri mu rugendo rwo kugeza indirimbo zayo ku bakunzi b'ibihangano bishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana ndetse no komora imitima ikomeretse, aho kuri ubu bamaze gusohora indirimbo ebyiri, ari zo: ''Ijambo ry'Imana'' ndetse na ''Ukomeze intambwe'' zikaba ari indirimbo zakozwe mu buryo bugezweho bita (Audio & Video Live Recording). Ni indirimbo ziri kuri Album ya Gatatu irimo gusohoka muri iyi minsi, kandi ziri gukora ku mitima ya benshi bitewe n'ubuhanga burimo ndetse n'ubutumwa bukubiye muri zo. Ibi bituma uzumvise agira amatsiko yo kumva izizakurikiraho. 

Korali Umuseke ikomeje umurimo wo kogeza ijambo ry'Imana biciye mu ndirimbo, irashishikariza abakunzi bayo gukomeza gukurikirana ibihangano no gufatanya nabo kugeza ibyo bihangano no ku bandi kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamare hose. Ukenera gukurikirana ibikorwa bya Korali Umuseke wakwifashisha imbuga nkoranyambaga zabo nka Facebook, Instagram aho wandika ijambo ''Umuseke Choir ADEPR Nyamata naho kuri YouTube wandikamo ijambo Umuseke Choir / ADEPR Nyamata.

Korali Umuseke imaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri y'amashusho

REBA HANO INDIRIMBO "UKOMEZE INTAMBWE" YA KORALI UMUSEKE



REBA HANO INDIRIMBO "IJAMBO RY'IMANA" YA KORALI UMUSEKE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanyambire2 years ago
    Muhezagirwe chorale Umuseke izi ndirimbo zanyu ni nziza cyane
  • nsenga10 months ago
    ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND