RFL
Kigali

Miss Uwase Honorine “Gisabo” yongeye kugaragaza urwo akunda umukunzi we

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:3/04/2022 19:56
1


Miss Gisabo yongeye kwerekana urwo akunda umusore bari mu munyenga w’urukundo akoresheje ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Inistagram, maze ayiherekesha amagambo agira ati “Umpiga ubutwari turatabarana❤️. Nkunda iyi Manzi yahariwe ubutware!”



Urukundo rwa Miss Uwase Honoline n’uyu musore rwavuzwe cyane muri Gashyantare,  aho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, hakwirakwijwe amafoto yabo bombi bari mu bihe byiza  i Dubai.

Uwase Hirwa Honorine ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane muri Miss Rwanda 2017, cyane cyane bitewe n’igisubizo yatanze ubwo yahataniraga guhagararira Intara y’Uburengerazuba muri aya marushanwa.

Icyo gihe yabajijwe ibijyanye n’imyambarire ye, avuga ko yambaye nk’umunyarwandakazi maze mu kubisobanura agira ati : "Nambaye nk’Umunyarwandakazi... Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko byose bigaragara." Ibi byavugishije abantu cyane binatuma abona abafana batari bacye, biza no kumuhesha ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane “Miss Popularity “ muri 2017.

Uwase Hirwa Honorine akaba yakomeje kwerekwa n’incuti ze ko bishimiye urukundo rwabo. 



Uwase Honorine hamwe n'umukunzi we 

Uwase Hirwa Honorine Ubwo yitabiraga amarushanwa ya Nyampinga muri 2017





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maniem2 years ago
    Uru rushobora kutazaramba rukazamera nka rumwe rwa Riderman na asina, platini na ....,





Inyarwanda BACKGROUND