Kigali

Kenya: Impanga Shadrack, Meshack na Abednego ni bamwe mu banyeshuri babonye amanota meza mu kizamini gisoza amashuri abanza

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:31/03/2022 16:23
0


Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abana babatu b’impanga batuye mu gace ka Kajiado County biswe amazina ahuye n'ay’abagabo batatu bavugwa muri Bibiliya. Aba bana ni bamwe mu banyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2021.



Nk'uko amanota y’ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza muri Kenya yasohotse kuri uyu wa mbere, taliki 28 Werurwe yabigaragaje, aba bana batatu b’impanga ni bamwe mu banyeshuri batsinze neza iki kizamini.

Aba bavandimwe batatu ari bo Shadrack, Meshack na Abednego Solonka bose babonye amanota ari hejuru ya 400 kuri 500 bakoreraho muri iki kizamini.

Ababyeyi b'aba bana batangaje ko bahisemo kwita izi mpanga aya mazina kugira ngo nibakura bazakurikize aba bagabo batatu ari bo Shadrach, Meshack na Abednego bavugwa muri Bibiliya.

Mu nkuru yatangajwe na Televiziyo ya Citizen TV yo muri iki gihugu, yavugaga ko aba bana bose bigaga ku kigo kimwe ndetse no mu ishuri rimwe ku kigo cyitwa IItilal Primary School kiri mu mujyi wa Oloitokitok muri Kajiado County.

Amanota aherutse gusohoka yagaragaje ko izi mpanga zatsinze neza ikizamini cya Leta aho uwitwa Schadrack yabonye amanota 412, Meshack abona 401 naho Abednego abona 408.

Umwe muri izi mpanga witwa Shadrack yavuze ko ubwo bari mu bizamini we n’abavandimwe be bacumbikaga mu rugo rw’umuyobozi w’ikigo kuko aho bakoreraga ibizamini nta macumbi yari ahari kandi no mu rugo iwabo hari kure. Yakomeje ashimira ababyeyi be bamufashije we n’abavandimwe be mu masomo yabo.

Umubyeyi (Se) w’izi mpanga witwa Solonka Ole Murua yatangaje ko aba bahungu be no mu ishuri bakundaga gukurikirana mu manota, akaba ari umunyeshuri umwe gusa wakundaga kuza hagati yabo mu myanya rimwe na rimwe. Aba bana batangaje ko bafite icyizere ko bose bashobora kongera kwiga ku kigo kimwe nibatangira amashuri yisumbuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND