Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko budatewe ubwoba n’ikirego cya Masudi wifuza guhabwa miliyoni 58 Frw kubera ko ashinja iyi kipe kumwirukana bidakurikije amategeko, mu gihe Rayon Spors yo ivuga ko yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, nibwo hasakaye amakuru ko Masudi Djuma kuri ubu uherereye muri Tanzania yamaze kugeza ibaruwa irega Rayon Sports muri FERWAFA aho yiteguye kuburana na Rayon Sports ashinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akayishyuza miliyoni 58 Frw.
Nyuma y'iki kirego, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko nta kosa na rito bwakoze kuko Masudi yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha, umuvugizi w'iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yagize ati:
"Iyo umuntu atanze ikirego ni ibyifuzo bye ntabwo ariko bihita bifatwaho umwanzuro na Rayon Sports izahabwa umwanya wo kwisobanura.
Ibyo aribyo byose Rayon Sports ni ikipe ikomeye, twagiye twigira mu masomo menshi y’abatoza n’abandi batandukanye bagiye baturega. Ubu navuga ko tutakora ikosa ryo kwirukana umukozi udafite koko impamvu zifatika zatuma yirukanwa.
Masudi Juma ntabwo yazize umusaruro muke gusa ahubwo yazize kuba yarakoze icyo bita "Faute lourde", ikosa ritihanganirwa mu kazi. Ntabwo yarikoze rimwe, kabiri cyangwa gatatu, ariko niba babyishyiriye hanze tuzagenda tubisobanura bitandukanye nka Rayon Sports.
Turiteguye kandi dufite ibimenyetso bifatika ntabwo twagiye kumusezerera tudafite impamvu zumvikana".
Masudi usigaye atoza ikipe ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, yasinye imyaka 2 nk’umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021, hanyuma tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza. Tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa ibaruwa isesa amasezerano ye burundu.
Hategwerejwe kumenya uko uru rubanza rwa Masudi n’iyi kipe yakiniye akanayitoza uko ruzarangira.
Si ubwa mbere Rayon Sports yaba igiye mu manza iregwa n’abatoza bayitoje kuko yagiye iregwa kenshi ndetse ikanacibwa amafaranga izira kwirukana abakinnyi n’abatoza mu buryo butemewe n’amategeko, gusa kuri ubu bavuga ko batakora iryo kosa kuko bigiye ku bihe byatambutse.
Rayon Sports ivuga ko idatewe ubwoba n'ikirego cya Masudi kuko yirukaniwe ikosa ritihanganirwa mu kazi
TANGA IGITECYEREZO