BePawa
ATHF
Kigali

Skol yafunguye ‘’Virunga Corner’’ ahantu habereye ijisho ushobora kwicara ukanywa ikinyobwa cya Virunga-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/03/2022 18:48
0


Skol yafunguye ahantu hashya yise ‘’Virunga Corner’’, ahantu habereye ijisho ushobora kwicara ukanywa ikinyobwa cya Virunga kiri mu bwoko bubiri, harimo ‘Virunga Gold’ na ‘Virunga Mist’ unirebera ibyiza bitatse u Rwanda.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Werurwe 2022, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Chomad habereye ibirori byo gufungura Virunga Corner, igice kimwe cyo muri Chomad ushobora kunyweramo ikinyobwa cya Virunga wisanzuye unirebera ibyiza by’u Rwanda.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare, nibyo byerekaniwemo agace kiswe Virunga Corner, maze abantu batandukanye batangira no gusoma kuri icyo kinyobwa bazajya bahasanga amasaha yose.

Virunga Corner, ifite umwihariko kuko uba unywa Virunga ndetse iri mu bwoko ushaka burimo Virunga Gold na Virunga Mist ndetse unashobora kunywa amazi ariyo Virunga Mineral Water, na sparkling wiyumvira n’amahumbezi ahari nk’ikirango cya Virunga.

Karim Tuyishime wubatse izina nka Kenzman akaba n’umukozi wa Skol ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Skol binyuze mu itangazamakuru, mu kiganiro yagiranye na INYARWAND yasobanuye byinshi kuri iki kinyobwa cya Virunga, ndetse anavuga byinshi ku hantu hashya hiswe Virunga Corner.

Yagize ati “Virunga ni inzoga yengetse mu buryo bw’umwimerere, niyo mpamvu ifite umwimerere wayo nyine wihariye ariko ikagaragara mu buryo bubiri. Ifite Virunga Gold na Virunga Mist, abantu bakunda mu buryo butandukanye cyane niyo mpamvu twagerageje kubegereza Virunga ziri mu buryo bubiri butandukanye”.

Kenzman yakomeje avuga ko izi Virunga, Gold na Mist zavutse mbere ya Virunga water Mineral na sparkling. Ati: “Dufite Brand ya Virunga ifite ubwoko bw’inzoga twavuga zisembuye arizo Virunga Gold na Virunga Mist ziri mu macupa nanone atandukanye, izi ni 33 Cl. Dufite n’izindi ziri hejuru ho, izo twita Big Bottle ziri muri 65 Cl...”


Ikinyobwa cya Virunga cyari gihari ku bwinshi

“...Ariko tukagira na Brand y’amazi. Dufite amazi yitwa Virunga, amazi yakorewe hano mu Rwanda n’amazi yitwa Virunga ari mu bwoko bubiri, hari Mineral water na sparkling Water”.

Kenzman yasobanuye uburyo bafunguye Virunga Corner agira ati “Ku bufatanye na Chomad, Skol yubatse ahantu abakunzi ba Virunga bashobora kuza bakicara, bakanywa ibinyobwa bya Virunga. Nk’uko wabibonye twubatse buri kimwe, twubaka n’ahantu abantu bashobora kuba bicaye ku buryo uhicara ukaba uri muri Mood ya Virunga.’’

Davy Carmel, umunyamakuru akaba n'umukinnyi wa Cinema ubwo yageraga muri Virunga Corner







Virunga nicyo kinyobwa kigezweho

Banywereye Virunga ahantu heza barizihirwa

Umukobwa asuka Virunga Gold

Derrick umuyobozi wa Chomad nawe yizihiwe anywa ikinyobwa cya Virunga









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND