Kigali

Bishop Justin Alain yasohoye indirimbo y'isengesho yasenze umunsi umugore we yitaba Imana akamusigira abana 3 barimo n'uruhinja-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2022 21:16
0


Bishop Justin Alain Umuyobozi Mukuru wa Rehoboth Divine Healing Church ndetse n'umuryango Rise and Shine World Ministry ukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuva yinjiye mu muziki, akaba ari indirimbo y'inkuru mpamo y'isengesho yasenze umunsi umugore we yitaba Imana akamusigira abana 3 barimo n'uruhinja.



Bishop Justin Alain utuye muri Australia yamenyekanye mu gutegura ibiterane biri ku ku rwego mpuzamahanga by'umwihariko icyo aherutse gutegura cyo gusengera Isi yose cyiswe 'Pray For Our World' (Dusengere Isi yacu) cyabaye mu 2021. Iki giterane cyabereye ku migabane yose mu byumweru bitanu kuva tariki 02 Kanama 2021 kugeza tariki 05 Nzeri 2021, kiba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bagikoreye kuri 'Google meet' n’imbuga nkoranyambaga za Rise and Shine World nka YouTube, Facebook, Instagram na Twitter.

Tariki 14 Mutarama 2022 ni bwo Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Akira ishimwe'. Ni indirimbo yari amaranye imyaka myinshi ayibitse dore ko yayanditse mu 2012. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri yise 'Ugendane nanjye' yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe muri Australia ndetse no mu Rwanda. Ni indirimbo ifite amateka akomeye ku buzima bwe dore ko ikubiyemo isengesho yasenze umunsi umugore we yitaba Imana tariki 12/02/2016.


Bishop Justin Alain yasigaye yita ku bana nyuma yo kubura umugore we

Kubura umugore we ni inkuru yamushenguye umutima dore ko bari bamaranye imyaka micye aho bari bamaze kubyarana abana batatu barimi n'uwari umaze iminsi micye cyane avutse. Bishop Justin Alain yabwiye InyaRwanda.com ati "Ni isengesho nasenze umunsi Madame wanjye yitabaga Imana nkasigarana abana bato harimo n'uwari umaze iminsi avutse. Nibuka nkiva ku bitaro Madame ansezeyeho bwa nyuma nageze mu rugo noneho umwana mukuru wanjye icyo gihe yari afite imyaka itatu n'igice aza ansanganira ambaza aho nsize Mama. (..) Nahise mfatwa n'amarira mbura icyo musubiza".

Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "irimo ubutumwa bukomeye cyane bushingiye ku kugendana n’Imana. Niba hari ikintu kiza mu buzima ni ukugendana n’Imana. Mose yagendanye n'Imana iramuruhura. Enoke nawe ni uko. Mbese ubuzima bwacu nitugendana n’Imana ntituzatinya ibyago. Kugendana n’Imana bituma uhindura ibihe kandi ukibirrimo. Rero ndasaba umuntu wese kwinginga Imana ikagenda nawe muri byose. Yashimiye buri umwe wese wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ye nshya by'umwihariko umuryango we w'abana bane n'umugore we Mrs Bishop Marlene Justin bafitanye umwana umwe, akaba yaramushatse nyuma yo kubura umugore wa mbere.

Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo 'Ugendane nanjye' yakozwe na Maritin Pro ushimirwa cyane na Bishop Justin Alain nk'uko abyivugira ati "Ndamushimira cyane yakoze akazi katoroshye ko guhuza amajwi mu buryo bw'ubuhanga cyane. Imana imuhe imigisha aho ari mu Rwanda, i Kigali. Imana ikomeze imwagure muri byose". Amashusho yayo (Video) yafashwe n'abantu batatu harimo Producer Doux, Producer Eliel Filmz ndetse na Rukuz Pro akaba ari nawe wayitunganije mu buryo bwa Editing kuko atuye muri Australia.

Bishop Justin Alain ubwo yavugaga kuri Rukuz Pro yagize ati "Byaranyoroheye kwicara nawe tukanonosora indirimbo". Yongeyeho ati "Nukuri ndabashimiye bose bakoze ku mashusho yayo Imana ibahe imigisha cyane ubwitange bwashyizemo". Twamusabye kugira umuntu umwe ashimira by'umwihariko wagize uruhare muri iyi ndirimbo, ati "Sinavuga ngo umuntu umwe nashimira mu bo twakoranye kuko bose bakoze ibikorwa by'indashyikirwa kandi byuzuye ubwitange no gukorera Imana rwose bose ndabashimira ku ruhare buri umwe wese yagize".

Yongeyeho ati "Gusa by'umwihariko ndashimira umugore wanjye n'abana kuko ntibahwemye na gato kunkomeza aho numvaga nkeneye inkomezi kandi baramfashije cyane kugira ngo indirimbo ibe yajya hanze. Imana ibahe umugisha mwinshi". Iyi ndirimbo y'iminota 8 n'amasegonda 52, igaragaramo umuryango wa Bishop Justin Alain barimo kwibuka mu marira menshi n'agahinda umugore we witabye Imana mi 2016. Aririmbamo ko ibyiringiro bye ari Yesu Kristo kuko ari we wamuhaye kwihangana muri ibyo bihe bikomeye yanyuzemo ndetse ikanamushoboza kwita ku bana yasigiwe n'umugore. Akomeza kuyiragiza akayisaba kugendana nawe mu rugendo.


Bishop Justin winjiye mu muziki mu 2022 yashyize hanze indirimbo ya kabiri 

Tariki 12/02/2022 hari hashize imyaka 6 Bishop Justin Alain abuze umugore we wari uzwi nka Mami Christine. Bishop Alain yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko umugore we yamubereye intangarugero anavuga ko atazibagirwa amagambo yasize amubwiye mbere y'uko atabaruka. Ati "Imyaka 6 irashize utuvuyemo hari byinshi bitazibagirana muri twe. Watubereye intangarugero ku buryo ikivi watangiye tuzacyusa. Sinzibagirwa amagambo wambwiye kuri uyu munsi tariki ya 12/02/2016 unsezeraho bwa nyuma umbwira ko igihe cyawe kigeze cyo gutaha. Siniyumvishaga ko wansiga, ariko byari bikwiye kuko umukiranutsi iyo arangije Mission y'iwe asanga uwamutumye"

"Abo wasize baragukumbura bakakukura gusa nkababwira ko wababereye intwari ndetse bazagere ikirenge mu cyawe. Kuri twe ntitugufata nk'aho watuvuyemo ahubwo turacyari kumwe kuko ubutwari bwawe tubwigiraho byinshi. Hari umunsi tuzongera kubonana. Dusaba Imana iherezo ryiza nk'iry'abakiranutsi aho tuzahura n'abacu twabuze batashye bizeye. Sinshidikanya ko aho uri ari heza kandi natwe tuzaza kuko ni ryo herezo. Iyo nkutekereje amarira abunga mu maso kuko wagiye tukigukeneye ariko nkongera nkagira ibyishimo ko wasoje urugendo rwawe neza. Iyi tariki ntabwo izasibangana mu mitwe yacu kuko ni iy'amateka. Ruhukira mu mahoro mubyeyi mwiza, tuzahora tukwibuka. RIP."


Bishop Justin Alain yakoze indirimbo y'inkuru mpamo y'isengesho yasenze yagize ibyago


Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo "Ugendane nanjye" y'inkuru mpamo ku buzima bwe


Bishop Justin Alain yanditse kuri Instagram ko iyo yibutse umugore we umaze imyaka 6 yitabye Imana, amarira abunga mu maso kuko yagiye agikenewe


Bishop Justin Alain yashimiye cyane umuryango we (umugore n'abana 4) bamubaye hafi mu ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Ugendane nanjye'

REBA HANO INDIRIMBO "UGENDANE NANJYE" YA BISHOP JUSTIN ALAIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND