Kigali

Umutoza Mutebi wa AS Kigali yashinje abakinnyi be ubuswa, abateguza impinduka zishobora kuzirukanisha benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2022 11:24
0


Nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 muri shampiyona y’u Rwanda Kiyovu Sport yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0 inayirusha, Umunya-Uganda utoza iyi kipe y’umujyi wa Kigali yifatiye ku gahanga abakinnyi be cyane cyane anenga ubusatirizi bwe avuga ko bwavuye mu kibuga mu minota 90 budateye ishoti na rimwe mu izamu rya Kiyovu.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare, shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 17. Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’injyanamuntu wahuje Kiyovu Sport na AS Kigali.

Umukino ubanza AS Kigali yari yatsinze ku buryo bworoshye Kiyovu Sport ibitego 4-0, gusa umukino wo kwishyura Kiyovu yigaranzuye AS Kigali iyitsinda 1-0 inayirusha, iyihusha byinshi mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino wayobowe na Kiyovu Sports mu minota 90, wagaragayemo ikarita itukura ugana ku musozo yahawe umunyezamu wa AS Kigali, Shamiru Bate nyuma yo gukora amakosa benshi bahamyaga ko ari igitego ariko umusifuzi akemeza ko umupira utarenze umurongo.

Nyuma y’uyu mukino wahesheje Kiyovu gutangira urugamba rweruye ku gikombe cya shampiyona ifiteho amahirwe, Umunya-Uganda utoza AS Kigali, Mike Mutebi yifatiye ku gahanga abakinnyi be by’umwihariko ubusatirizi.

Yagize ati”Ntabwo twakinnye neza, ufite abakinnyi basatira nkaba badatera ishoti na rimwe mu izamu, biruka nk’abana b’inkoko ntacyo wageraho, Kiyovu yabonye amahirwe yo gutsinda ishuro eshatu, batsinda igitego kimwe, urumva biratandukanye.

“Hano hari abakinnyi benshi batigeze banyura mu ishuri ryigisha umupira, usanga aho gutoza ndi kubigisha gukina umupira, gusa kuri ubu ibintu bigeye gusobanuka, umukinnyi utazajya ukora ibyo yasabwe gukora azajya ava mu ikipe, nta mikino kuko niyo mpamvu bitwa abakinnyi mpuzamahanga”.

Gutsindwa na Kiyovu Sport byatumye AS Kigali inzozi yari ifite igitangira shampiyona zo kwegukana igikombe ziyoyoka, aho kuri ubu igisigaye ari ugushaka umwanya mwiza muri shampiyona no kugeragereza ku gikombe cy’Amahoro.

Mutebi yavuze ko amazi atakiri ya yandi, umukinnyi uzagaragaza ubuswa muri AS Kigali azirukanwa

Mutebi avuga ko abakinnyi be benshi batanyuze mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru, binatuma iyi kipe idatera imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND