Kigali

Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports yasezeranye n'umukunzi we- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/02/2022 9:58
0


Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports yasezeranye kubana akaramata na Ineza Alice.



Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Mutarama, nibwo Majyambere Alype yasezeranye kubana akaramata na Ineza Alice. Majyambere Alype w'imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi banyuze mu irerero rya FERWAFA, ndetse akaba yarageze muri Rayon Sports mu 2013 ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukinira iyi kipe. Mu 2017, Majyambere Alype yagiye muri Musanze FC ayivamo mu 2019.


Nyuma yaho, Majyambere Alype yasezeye ku mupira w'amaguru atangira kwikorera ku giti cye, aho kuri ubu ari umucuruzi mu Karere ka Kicukiro.




Majyambere Alype yari yasezeranye imbere y’amategeko, umwaka ushize mu Ugushyingo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND